AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uburenganzira bwa muntu buracyahura n'imbogamizi mu butabera, uburezi n'ahandi

Yanditswe Oct, 30 2017 14:49 PM | 3,413 Views



Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu iratangaza ko yamaze gushyikiriza inzego zitandukanye ibibazo byagaragaye mu iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu, kuzisaba ko zabikemura. Mu mwaka wa 2016-2017 iyo komisiyo yagenzuye ibibazo 2.174. Muri ibyo, ibiza ku isonga ni ibifitanye isano n'uburenganzira ku mutungo, gusambanywa ku gahato ubutabera n'uburezi.

Ibyo Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu yabigaragaje ubwo yamurikiraga Inteko ishinga amategeko imitwe yombi, raporo y'ibikorwa by'umwaka wa 2016-2017 n'ibiteganyijwe mu mwaka wa 2017-2018.

Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu ivuga ko yagenzuye inzego na serivisi zitandukanye zirimo inganda, inkambi z'impunzi, amagereza na za kasho bifungirwamo abantu, aho hose igasanga muri rusange uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa.

Gusa, iyo komisiyo yasanze ikibazo cy'ihohotera rikorerwa abana bakiri bato aho basambanywa ku ngufu bakanaterwa inda, kigikomeye ariko ifatanya n'izindi nzego mu kugikurikirana.

Komisiyo kandi yanasuye abaturiye ikimoteri cya Nduba isanga hari ibitubahirizwa birimo kwimura abaturage bacyegereye bugarijwe n'umunuko n'isazi ndetse n'amazi akijyamo akajya mu baturage kandi n'abagikoramo bakaba badafite uburyo buhagije bwo gukingira umubiri wabo.

Ikindi iyo komisiyo yabonye mu igenzura yakoze mu bigo byita ku bageze mu za bukuru ni uko ibyo bigo, akenshi ari iby'abihaye Imana, akaba ari nta bufasha bwa Leta bahabwa mu bijyanye no kwita ku mibereho y'icyo cyiciro cy'abantu. Mu bigo bivura abafite ubumuga bwo mu mutwe naho havugwamo ibibazo by'ubuke bw'abaganga n'imiti idahagije, aho hose komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu ikaba yaragiye isaba inzego bireba kubikemura.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama