AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

NANHRI: Uburenganzira bwa muntu bushyigikirwa n'imiyoborere myiza

Yanditswe Nov, 08 2017 20:57 PM | 5,002 Views



Abashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu muri Afurika basanga imiyoborere myiza igamije iterambere rirambye ari kimwe mu byatuma uburenganzira bwa muntu bugerwaho. Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye we avuga ko uburyo bwo nyine bwo kurengera uburenganzira bwa muntu ari ukwita ku bibazo abatuye uyu mugabane bafite.

Bimwe mu bibazo bikomeje kugaragara mu duce dutandukanye ku mugabane w’Afrika ndetse n'ahandi ku isi harimo inzara, intambara, uburwayi, kutiga, ubuhunzi n'ibindi byinshi ni bimwe mu biri ku isonga mu bihungabanya uburenganzira bwa muntu.

Abari mu nama y'iminsi 2 irimo kubera i Kigali, bemeza ko  intego z'iterambere rirambye Umuryango wabibumbye washyizeho ndetse n'intego z'Umuryango w'unze ubumwe wa Afurika ari bimwe mu bizatuma ibi bibazo bibonerwa umuti. 

Minisitiri w'Ubutabera mu Rwanda Johnston Busingye yasabye abari muri iyi nama ko ibitekerezo byiza biri mu nyandiko byashyirwa mu bikorwa. Ati, "...Ibitekerezo byiza bivugwa bikwiye gushyigikirwa n'ibikorwa bibishyira mu bikorwa kuko aba nyafurika benshi baracyari mu bukene kandi ziriya gahunda ziterambere ni gahunda zigamije kuvana abanyafurika mu bukene, abanyafurika benshi rero baracyari mu bukene, izi nama ni nziza ariko zitongeweho ibikorwa zizongera zihure n'ikindi gihe zongere zihure abanyafurika bakiri mu bukene."

Kugeza ubu ngo hari ibihugu bidafite za komisiyo zishinzwe uburenganzira bwa muntu ndetse hari naho izi komisiyo zibangamirwa na leta z'ibihugu byazo hamwe na hamwe ku buryo hari naho bagabanyirizwa ingengo y'imari mu buryo bukabije.

Ku bibazo by'imwe mu miryango mpuzamahanga ikunze kwibasira bimwe mu bihugu bya Afurika babishinja guhungabanya uburenganzira bwa muntu harimo n'u Rwanda, Minisitiri Johnston Busingye asanga igisubizo ari uko Afurika yaharanira kwigira, ikihaza mu bukungu ndetse igashakira abaturage bayo ibisubizo by'ibibazo bafite ku buryo uyu mugabane wa kwirinda gutegereza akimuhana bityo izo raporo zizatakaza agaciro.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage