Yanditswe Nov, 08 2017 20:57 PM | 5,002 Views
Abashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu muri Afurika basanga imiyoborere myiza igamije iterambere rirambye ari kimwe mu byatuma uburenganzira bwa muntu bugerwaho. Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye we avuga ko uburyo bwo nyine bwo kurengera uburenganzira bwa muntu ari ukwita ku bibazo abatuye uyu mugabane bafite.
Bimwe mu bibazo bikomeje
kugaragara mu duce dutandukanye ku mugabane w’Afrika ndetse n'ahandi ku isi
harimo inzara, intambara, uburwayi, kutiga, ubuhunzi n'ibindi byinshi ni bimwe
mu biri ku isonga mu bihungabanya uburenganzira bwa muntu.
Abari mu nama y'iminsi 2 irimo kubera i Kigali, bemeza ko intego z'iterambere rirambye Umuryango wabibumbye washyizeho ndetse n'intego z'Umuryango w'unze ubumwe wa Afurika ari bimwe mu bizatuma ibi bibazo bibonerwa umuti.
Minisitiri w'Ubutabera mu Rwanda Johnston Busingye yasabye abari muri iyi nama ko ibitekerezo byiza biri mu nyandiko byashyirwa mu bikorwa. Ati, "...Ibitekerezo byiza bivugwa bikwiye gushyigikirwa n'ibikorwa bibishyira mu bikorwa kuko aba nyafurika benshi baracyari mu bukene kandi ziriya gahunda ziterambere ni gahunda zigamije kuvana abanyafurika mu bukene, abanyafurika benshi rero baracyari mu bukene, izi nama ni nziza ariko zitongeweho ibikorwa zizongera zihure n'ikindi gihe zongere zihure abanyafurika bakiri mu bukene."
Kugeza ubu ngo hari ibihugu bidafite za komisiyo zishinzwe uburenganzira bwa muntu ndetse hari naho izi komisiyo zibangamirwa na leta z'ibihugu byazo hamwe na hamwe ku buryo hari naho bagabanyirizwa ingengo y'imari mu buryo bukabije.
Ku bibazo by'imwe mu miryango mpuzamahanga ikunze kwibasira bimwe mu bihugu bya Afurika babishinja guhungabanya uburenganzira bwa muntu harimo n'u Rwanda, Minisitiri Johnston Busingye asanga igisubizo ari uko Afurika yaharanira kwigira, ikihaza mu bukungu ndetse igashakira abaturage bayo ibisubizo by'ibibazo bafite ku buryo uyu mugabane wa kwirinda gutegereza akimuhana bityo izo raporo zizatakaza agaciro.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru