Yanditswe Jul, 19 2016 15:45 PM | 2,694 Views
Ubwo yasozaga itorero Indangamirwa ry'abanyeshuli biga mu mahanga, abitegura kujyayo ndetse n'ababaye indashyikirwa mu bizamini by'umwaka ushize, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye intore zitabiriye iri torero ko iki gikorwa kigamije kubasogongeza ku nzira y'uburere ibafasha uko bagenda bakura. Yasabye ababa bafite imyifatire idahwitse guca ukubiri nayo, bakaba intore zibereye u Rwanda kuko bigishijwe uko bakwiyubaka bakubaka n'igihugu.
Yabasobanuriye ko itorero ririnda urubyiruko gutana rigafasha kugorora abatangiye kwangirika. Perezida Kagame yavuze kandi ko ku nshuro ya 10 abatojwe bose bakwiye kuzahurizwa hamwe bakazigishwa n'imyitozo ya gisirikare yoroheje nko kurasa, kumasha n’ibindi kandi bitabagoye.
Yavuze ko n’ubwo hari abantu bibwira ko imyitozo ya gisirikare ari ibintu bivunanye ngo babitekerejeho bababonera itavunanye bashobora.
Perezida Kagame yasabye izi ntore kandi kugira uburere bwuzuzanya n’uburezi baherewe mu mashuri.
Icyiciro cya 9 cy’itorero Indangamirwa cyitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu mahanga n’abiga mu Rwanda bagera kuri 345.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru