Yanditswe May, 26 2017 14:10 PM | 3,489 Views
Abagize ihuriro ry'ubushakashatsi kuri politiki z’ubukungu mu Rwanda, EPRN bahuye n'inzego zirimo iza leta niz'abikorera barebera hamwe icyarushaho kugabanya ubukene mu banyarwanda.
Aba bashakashatsi nyarwanda mu by’ubukungu banaganiriye ku igenamigambi ridaheza 'inclusive plans' aho basanga umuturage akwiye kugira uruhare rugaragara mu kugena ibikorwa birambye by'iterambere ry'igihugu.
EPRN yanamuritse ubushakashatsi yakoze ku mibereho y'umunyarwanda aho bwagaragaje ko mu mwaka w' 2000 abanyarwanda bangana na 90% bakoraga umwuga w'ubuhinzi mu gihe uyu munsi abawukora bangana na 71.6% iyi bakaba basanga ari intambwe nziza ku bukungu bw'igihugu.
Ubu bushakashatsi kandi bwanagaragaje ko icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 49 mu mwaka w'2000 kigera ku myaka 66.7 uyu munsi.
Mu ntego ihuriro EPRN ifite harimo gukora ubushakashatsi kuri politiki z'ubukungu bw'u Rwanda no gushakira abashakashatsi amahugurwa yo ku rwego mpuzamahanga kugira ngo hazamurwe ireme ry’ubushakashatsi bukorwa n’abanyarwanda.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru