Yanditswe Feb, 07 2018 20:40 PM | 9,233 Views
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere ruratangaza
ko igipimo cy’uko abaturage babona imitangire ya serivisi mu nzego zitandukanye
cyazamutse ku gipimo 10%. Gusa abaturage bo basanga hagikenewe izindi mbaraga mu
kunoza imitangire ya serivisi
Ni ku nshuro ya 5 urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rukora ubu bushakashatsi, aho abaturage batanga ishusho yabo ku miyoborere, imikorere n’imitangire ya servisi mu gihugu. Bamwe muri aba baturage bo mu ntara y’iburasirazuba bavuga ko nubwo hari byinshi bimaze gukorwa bikwiye ko zimwe mu nzego za kwikubita agashyi.
Ubwo hamurikwaga ibyavuye muri ubu bushakashatsi ku rwego rw’ igihugu by’umwihariko mu ntara y’iburasirazuba Dr. Félicien Usengumukiza, umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri RGB yavuze ko ibipimo byazamutse ugereranyije n’umwaka wabanjirije. Yagize ati, "...uyu mwaka ushize twari ku gipimo cya 67.1% ari ubu tugeze kuri 70% nubwo bitaragera ku gipimo twihaye muri porogaramu y’imbaturabukungu gusa igishimishije hazamutseho 3% ku rwego rw’igihugu by’umwihariko intara y’iburasirazuba yagiye hejuru y’impuzandengo y’igihugu aho yabonye 73.3%."
Naho mu rwego rw’ubukungu, ubu bushakashatsi bugaragaza ko ku rwego rw’igihugu imibare iri kuri 61.5%. Ku rwego rw’intara y’iburasizuba ubuhinzi buri kuri 59.89%, naho ubworozi bufatiye runini umukamo w’igihugu buri kuri 66.97%, ari naho umuyobozi w’iyi ntara Fred Mufuruke ahumuriza abaturage ku kibazo cy’isoko ry’uyu mukamo.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu ngo 11.000 mu turere 30 tugize igihugu cyose bugaragaza ko hari ibyiciro bikiri hasi kandi bigaragara ko bikora ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage nk’ubuhinzi, ubworozi, imibereho myiza y’abaturage n’uruhare rwabo mu bibakorerwa.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru