Yanditswe Sep, 03 2017 23:56 PM | 4,464 Views
Minisitiri
w'Ubuzima Dr. Diane Gashumba avuga ko igihembo leta y'u Rwanda yahawe kuri
gahunda yo gutanga amaraso hifashishijwe indege zitagira abapilote drones, ari
igihembo kigaragaza intambwe igihugu kimaze gutera mu guha agaciro ubuzima
bw'abanyarwanda.
Mu gihugu cya
Denmark, ni ho ambasaderi w'u Rwanda Nkulikinka Christine yashyikirijwe
igihembo cyiswe Index Award 2017 cyahawe u Rwanda nk'igihugu cyabaye
indashyikirwa mu mikorere myiza mu byerekeranye no kubungabunga ubuzima bw'abaturage
hifashishijwe indege nto zitagira abapilote cg drones.
Minisitiri w'Ubuzima Dr. Diane Gashumba avuga ko iki gikorwa cyo kwifashisha drones cyaramiye ubuzima bwa benshi.
Iki gihembo
cy'indashyikirwa u Rwanda rwagihawe rufatanyije n'ikigo cya Zipline gishinzwe
izi ndege. Amb. Christine Nkulikiyinka avuga ko iki ari igihembo u Rwanda
rwabonye bitewe n'ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo kandi buha agaciro ubuzima
bwa buri wese.
Ni nabyo Minisitiri w'Ubuzima Dr. Diane Gashumba avuga.
Hari ku italiki 15
z'ukwezi kwa 10 umwaka ushize ubwo Prezida wa Rep. Paul Kagame yatangizaga ku
mugaragaro ikoreshwa ry'indege zitagira umu pilote mu gikorwa cyo gukwirakwiza
amaraso hirya no hino mu gihugu.
Kuva icyo gihe ibitaro 12 bimaze kugerwaho n'iyo service yihuta cyane kuko iminota 15 gusa amaraso umurwayi aba acyeneye aba amaze kumugeraho mu gihe mbere byafataga amasaha 3 cyangwa 4.
Kugeza ubu izo ndege zitagira umu pilote drones zimaze kugemura amaraso ku bitaro binyuranye inshuro zigera ku 1,500 mu ntara y'Amajyaruguru, iy'Iburengerazuba n'iy'Amajyepfo.
Hari gahunda ko icyo gikorwa cyagezwa mu bitaro 21 harimo n'intara y'Iburasirazuba.
Nyuma y'igikorwa cy'amaraso, Minisiteri y'Ubuzima irateganya ko izi ndege zitagira umu pilote zajya zinatwara n'inkingo hirya no hino mu gihugu aho zikenewe.
Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC
Apr 24, 2024
Soma inkuru
APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 22
Apr 20, 2024
Soma inkuru
Bayer Leverkusen yegukanye igikombe cya mbere cya Shampiyona y’u Budage
Apr 14, 2024
Soma inkuru
#Kwibuka30: Arsenal FC na Bayern Munich byafashe u Rwanda mu mugongo
Apr 07, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwazamutse imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA
Apr 04, 2024
Soma inkuru
Dr Adel Zrane watozaga muri APR FC yitabye Imana
Apr 02, 2024
Soma inkuru
Uko Tennis yabereye Umulisa Joselyne umuti wamwomoye ibikomere bya Jenoside
Apr 01, 2024
Soma inkuru
Basketball: Amakipe ya APR yatanze Pasika ku bakunzi bayo
Mar 30, 2024
Soma inkuru