AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Umubare w'abagore mu buyobozi ni muto iwacu--Abadepite (Ibirwa bya Maurice)

Yanditswe Feb, 15 2018 15:18 PM | 10,787 Views



Abadepite baturutse mu birwa bya Maurice basanga intambwe u Rwanda rwateye mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, izabafasha kuzamura umubare w’abagore bari mu nzego zifata ibyemezo ukiri hasi. Mu baministre 25 bagize guverinoma ya Mauritius, 3 gusa ni abagore.

Bwana Veda Baloomoody waje uyoboye iri tsinda ry’abadepite batandatu baturutse mu birwa bya Maurice avuga  ko n’ubwo hari intambwe bamaze gutera, hakiri byinshi byo gukorwa kugirango ihame ry’uburinganire rigerweho. Iyi akaba ariyo mpamvu baje kungurana ibitekerezo na bagenzi babo bo mu Rwanda. Yagize ati, "Nubwo mu mategeko y’igihugu cyacu harimo ibijyanye n’ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore, mu  ngiro usanga hakiri byinshi byo gukorwa  kugirango umugore ahabwe umwanya ugaragara haba mu bijyanye na politike n’ubukungu. Nk’ubu mu nteko ishinga amategeko yacu mu badepite 70 dufite harimo abagore 8 gusa. Mu baministiri 25 dufite muri guverinoma batatu gusa ni bo b’abagore. Ubwo rero urumva ko tugifite urugendo."

Aba badepite baturutse muri Mauritius bavuga kandi ko hashize igihe gito bashyizeho n’ihuriro rigamije guteza imbere uburinganire mu nteko ishinga amategeko y’icyo gihugu. Kuba baje gusura bagenzi babo bo mu Rwanda, Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite Honorable Donatille Mukabalisa asanga  bizabafasha kunoza imikorere y’iryo huriro bashyizeho. Ati, "...Bari bifuje kuza mu Rwanda kugirango baganire n’abagize ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko barebe uburyo ryagiyeho, uburyo rikorana n’izindi nzego mu rwego rw’ibyerekeye gender no guteza imbere umugore bakaba rero bari baje mu Rwanda  babashe kurwigirano kugirango bibashe kubashobora gukora igenemigambi bateganya gukora"

Izi ntumwa za rubanda zo mu birwa bya Maurice zanaganiriye n’abagize ihuriro ry’abagore bari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, bakazanasura zimwe mu nzego n’ibigo bya leta bifite mu nshingano kwimakaza uburinganire no guteza imbere umugore muri rusange.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura