Yanditswe Oct, 27 2018 19:10 PM | 17,056 Views
Perezida w'umutwe w'abadepite MUKABALISA Donatille arasaba abaturage b'umurenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo, kubungabunga ibikorwa binyuranye bafite, birimo ibiti byatewe uyu munsi, kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza. Ibi yabibasabye mu gikorwa cy'umuganda wo kuri uyu wa gatandatu, wanitabiriwe n'abadepite bagize inteko ishinga amategeko nyafurika.
Uyu muganda witabiriwe
n'abayobozi banyuranye mu nzego nkuru z'igihugu, barimo perezida wa sena
Bernard MAKUZA, perezida w'umutwe w'abadepite MUKABALISA Donatille,
abaminisitiri n'abadepite, ndetse n'abadepite bo mu nteko ishinga amategeko
nyafurika PAP. Abaturage bemeza ko gukorana umuganda n'abayobozi, bibongerera
umurava.
ABATURAGE
Uyu muganda wibanze ku gutera ibiti, hanizihizwa umunsi wo gutera ibiti n'amashyamba, by'umwihariko hakaba hatewe ibiti bivangwa n'imyaka ndetse n'ibitanga imbuto. Perezida w'umutwe w'abadepite MUKABALISA Donatille, yasabye abaturage kubungabunga ibyo biti, kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.
Abadepite bagize inteko
ishinga amategeko nyafurika PAP nabo bitabiriye ibikorwa by'umuganda, barimo na
perezida w'iyi nteko Roger NKODO DANG, bemeza ko umuganda ari igikorwa gifasha
abaturage kunga ubumwe biteza imbere, bakabavuga ko n'ibindi bihugu bikwiye
gutegura igikorwa nk'iki.
Abaturage batuye mu murenge wa Gikomero, by'umwihariko abatuye mu mudugudu w'ikitegererezo, basabwe no kwita ku isuku no kubungabunga ibikorwa remezo bihari, kwirinda umwiryane, ahubwo bakabana mu mahoro, kugira ngo iterambere rirusheho kwihuta.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru