Yanditswe Apr, 13 2016 19:02 PM | 2,398 Views
Ambasaderi wa leta zunze ubumwe z'amerika mu Rwanda Erica J Barks Rugggles avuga ko
igihugu cye n'isi byananiwe gutabara abanyarwanda mu gihe cya jenoside yakorewe
abatutsi bityo avuga ko biyemeje kurwanya abayipfobya no gukurikirana ba
ruharwa bacyihishe hirya no hino ku isi.Ibi yabigarutseho ubwo hibukwaga abari
abakozi ba ambasade ya leta zunze ubu we z'amerika n'imiryango y'abanyamerika
iyishamikiyeho.
Kuva mu mwaka wa 2005 ambasade y'amerika mu Rwanda yibuka abari abakozi bayo bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi ndetse n'abakoreraga indi miryango iyishamikiyeho. Aba bakozi bahawe icyubahiro ndetse hanacanirwa n'urumuri rw'ikizere.
Ambasaderi w'amerika mu Rwanda Erica J Barks Rugggles avuga ko ashima umuhate yabonanye abacitse ku icumu kuko ngo bigoye ku munyamerika uza gukorera inaha kubyiyumvisha.
Aha yongeye ko leta ye yashyizeho amadolari y'amerika miliyoni 5 mu gukurikirana ba ruharwa bakoze jenoside aho kuri ubu hasigaye 8.Kuri ubu abakozi ba ambasade ya leta zunze ubumwe z'amerika mu Rwanda bashyizeho ikigega cyo kurihira abana b'abahoze ari abakozi ba ambasade bazize jenoside yakorewe abatutsi.
Mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, ubwo ingabo z'umuryango wabibumbye zatereranaga abatutsi bari muri ETO Kicukiro ninabwo abanyamerika babaga mu Rwanda basubijwe iwabo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru