Umunsi w'Intwari: Perezida Kagame yashyize indabo ku kimenyetso cy'ubutwari

AGEZWEHO


Umunsi w'Intwari: Perezida Kagame yashyize indabo ku kimenyetso cy'ubutwari

Yanditswe February, 01 2017 at 11:53 AM | 1181 Views



Perezida wa republika Paul Kagame yashyize indabo ku kimenyetso cy'ubutwari kiri mu gicumbi cy'intwari i Remera mu karere ka Gasabo, mu rwego rwo guha icyubahiro intwari z'u Rwanda. Ni mu gihe u Rwanda kuri uyu wa 1 Gashyantare rwizihije umunsi w'intwari z'igihugu, igikorwa ubundi cyabereye ku rwego rw'imidugudu.

Aha ku gicumbi cy'intwari, perezida wa republika yari kumwe n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu barimo perezida wa senat Bernard Makuza, perezida w'umutwe w'abadepite Donathile Mukabalisa, perezida w'urukiko rw'ikirenga prof Sam Rugege, minisitiri w'intebe n'abandi bagize guverinoma, ndetse n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Uyu munsi w'intwari ufite insanganyamatsiko igira iti: Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye.

Intwari u Rwanda ruzirikana kuri buri tariki ya mbere Gashyantare zigizwe n'ibyiciro 3 harimo Imanzi, Imena n’Ingenzi.Icyiciro cy’Imanzi ni cyo kiri hejuru kikaba kigizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa bidasanzwe birimo no guhara ubuzima mu rwego rwo kwitangira igihugu. Icyiciro cy’Imena kigizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa by’intangarugero birimo kwitanga.



Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yitabiriye imurika rya filime yamukozweho yiswe 'The Royal

Perezida Kagame yitabiriye ihuriro ry'ibihugu bigize umuryango wa Commonwea

Sena y'u Rwanda yarebeye hamwe amategeko rusange agenga ibigo bya leta

First Lady Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku mateka muri gahunda ya caf&e

Inzibutso za Jenoside 4 zishobora kujya ku rutonde rw'umurage w'isi

Nyuma yaho sima nyarwanda ibereye nke ibiciro by'izindi sima bikomeje kwiyo