Yanditswe Sep, 26 2016 13:48 PM | 1,654 Views
Umunyarwanda ari mu bantu 30 bafite imishinga igitangira igaragaza ko ifite umwihariko mu kuba yahindura imibereho n'imitangire ya serivise.
Louis Antoine Muhire, wakoze gahunda ya mudasobwa na telefone ifasha abari hanze y'u Rwanda kugura serivise cyangwa ibicuruzwa batiriwe bohereza amafaranga. Niwe munyafrika wenyine uri muri abo bantu 30 bazahatanira igihembo gikuru ku itariki 4 Ugushyingo i Zurich mu Busuwisi, kizatangwa n'ikigo cyitwa Kickstart cy'aho mu busuwisi giteza imbere imishinga igitangira.
Mergims ni uburyo uyu Louis Antoine Muhire yashyize ahagaragara, amaze gutahuka mu Rwanda avuye muri Canada aho yari amaze imyaka igera kuri 20. Muri aya marushanwa amaze guhabwa ibihembo 3 ku buryo ari muri bane ba mbere mu bahatanira igihembo cya mbere. Mu bihembo birimo ni ukuva ku mafaranga y'u Busuwisi ibihumbi 250 kugera kuri miliyoni 1, ni amafranga yenda kunganya agaciro n'amadolari.
Gahunda ya Kickstart yatangijwe n'abantu 60 bishyize hamwe bo mu bihugu binyuranye no mu nzego zinyuranye bagamije kujya bafasha imishinga igaragaza umwihariko mu nzego zinyuranye, kandi ikiri mishyashya.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru