AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umunyasenegal warokoye Abatutsi benshi muri Jenoside yubakiwe urwibutso i Dakar

Yanditswe Jan, 23 2018 21:37 PM | 5,710 Views



Umusirikare w'Umunya-senegal, capitaine Mbaye Diagne, witabye Imana ari mu butumwa bw'amahoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yubakiwe urwibutso rukoze mu ishusho rye mu mujyi wa Dakar. Bamwe mu bo yafashije bakarokoka jenoside, bashima ubutwari yagaragaje muri icyo gihe.

Kapiteni Mbaye Diagne mu Rwanda azwiho kuba yaranze kwihanganira ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi mu gihe cya Jenoside ku buryo yafataga iya mbere mu gukiza bamwe muri bo. Dr Odette Nyiramirimo ahamya ko uyu mugabo yagaragaje ubutwari budasanzwe dore ko yabarinze kwicwa n'interahamwe. Mu buhamya bwe yagize ati, "Badutangirira hano kuri Peyaje tugiye kubona tubona imodaka ya MINUAR iraje, tubona Mbaye asohotsemo ati 'ntibishoboka nimugende ntabwo mushobora kwica aba bantu, Mbaye araza ahagarara ku modoka yacu atega amaboko avuga mu  gifaransa ngo '' il faudra passer sur mon corps avant de les tuer'' ni nko kuvuga ngo murabageraho ari uko nanjye mwamaze kunyica, aho bagiye kunyuza umupanga akahajya, aho bagiye kunyuza imbunda naho akahajya akababwira ngo nababwiye ko mutagomba kwica aba bantu."

Ku bufatanye n'umujyi wa Dakar umurwa mukuru wa Senegal na ministeri y'ingabo muri iki gihugu hagiye gukorwa urwibutso ruriho ishusho ya captain Mbaye Diagne ahitwa ''Place des  Tirailleurs Senegalais'' nk' ikimenyetse cy'ubutwari bw'uyu musirakare watanze urugero mu kurengera ubuzima bw'abasivile bari mu kaga mu gihe cya  Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, MINUAR.

Dr. Jean Damascene Bizimana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside yemeza ko iyo ingabo za MINUAR zikora nk'uyu hari benshi bari kurokoka. Ati, "We yagize ubutwari burenze benshi muri bagenzi be, agerageza kugirana imishyikirano na Bagosora ndetse na General Bizimungu wayoboraga abasirikare asaba yuko abari muri mille collines ashobora kubatwara akabajyana kuri stade Amahoro aho RPF yari ifite icyicaro, n'igisasu cyaje kumuhitana ari kuri barrière aganira n'interahamwe agira ngo abantu batambuke. Iyo MINUAR yose ikora gutyo ijya mu ma quartiers gushaka abatutsi ikabatwara hashobora kuba hararokotse abantu benshi kurusha abo bacyeya Capitaine Mbaye yarokoye.

Mu mwaka wa 2010, u Rwanda rwageneye nyakwigendera Captain Mbaye Diagne wapfuye afite imyaka 36 umudari w'umurinzi kubera uruhare yagize mu kurwanya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, gusa kuko yari yaratabarutse uyu mudari washyikirijwe umugore we. 

Inkuru mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama