Yanditswe Dec, 15 2016 17:27 PM | 2,042 Views
Abitabiriye inama y'igihugu y'umushyikirano ku nshuro ya 14, barimo impuguke n'abashakashatsi, bemeza ko ibyo u Rwanda rugezeho, ari umusaruro w'ubumwe n'ubudasa mu kwishakamo ibisubizo. Ibi ni byagarutsweho mu biganiro byatanzwe bigaragaza ishusho nyayo y' iterambere ridashidikanywaho u Rwanda rugezeho.
Mu kiganiro cyiswe ibyo twagezeho, umusaruro w'ubumwe no kwishakamo ibisubizo, Prof. Shyaka Anastase yagarutse ku buryo u Rwanda rwimakaje Demokarasi n'imiyoborere ihuriweho na bose, byanatumye abanyarwanda bafata iya mbere mu kwishakamo ibisubizo, maze ubu igihugu kikaba kigeze ku muvuduko w'iterambere ushimishije.
Yagize ati: “Iyo urebye ibikorwaremezo dufite, ukareba imihanda, icyogajuru cy'u Rwanda Rwandair, ukareba hirya no hino, n'ibikorwaremezo bidafite aho bihuriye n'amikoro y'igihugu cyacu. Yaba ku rwego rw'imihanda, imbaraga Rwandair yavumbukanye, ndetse n’ibyo tubyaza umutungo kamere, ukareba kirowati 20 tubyaza Gaz Methan, mu bihugu bifite intege nke nk'izo dufite ubundi ririya koranabuhanga si iryabo. kuba mu Rwanda bishoboka, ni ukuvuga ko twishatsemo ibisubizo, ndetse n'ibindi birenze biriya bishoboka.”
Bishop John Rucyahana, we yashimangiye ko kugira umukuru w'igihugu ufite icyerekezo cyo kugira igihugu kimwe n'abaturage basangiye intumbero imwe, byatumye ubwiyunge bushoboka, mu gihugu cyari cyaraciwe umugongo na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Andrew Mwenda,umwe mu nshuti z'u Rwanda zitabiriye umushyikirano, yagaragaje ko kimwe mu byo abantu bakwiye kwigira ku Rwanda nk'igihugu gikennye ariko gifite ubuyobozi bwiza n'ibitekerezo byagutse kiruta byinshi mu burayi, ari ubudasa burangwa mu byo abanyarwanda bakora.
Usibye abitabiriye iyi nama y'igihugu y'umushyikirano, hirya no hino abanyarwanda yaba abari mu Rwanda n'abari mu mahanga, baratanga ibitekerezo byabo binyuze no ku mbuga nkoranyambaga, bikakirwa kandi bikitabwaho.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru