Yanditswe Dec, 15 2016 13:17 PM | 2,670 Views
Inama y'igihugu y'umushyikirano ya 14 yatangiye kuri uyu wa kane iyobowe na perezida wa republika Paul Kagame watangaje ko igihugu cy'u Rwanda kuri ubu gihagaze neza nyuma y'imyaka 22 ishize rwubaka inzego zirimo iz'umutekano n'izifasha igihugu gutera imbere mu bukungu.
Mu ijambo yagaragajemo uko igihugu gihagaze, yavuze ko hashimishije urebye aho cyavuye mu myaka 22 ishize: “Nishimiye rero kuvuga ko Igihugu cyacu gihagaze neza, gikomeye, kandi gikomeza gutera intambwe nziza. Ibi turabizi kuko hari ibipimo bibyerekana, kandi n’ibyo twanyuzemo mu myaka birabigaragaza. Umuryango w’Abibumbye mu gipimo cyawo cy’iterambere ry’abantu, werekana ko mu myaka irenga makumyabiri ishize, u Rwanda ari rumwe mu bihugu bifite umuvuduko mwinshi mu iterambere. Mu mezi make tuzatangira ikindi kiciro cy’urugendo rw’Iguhugu cyacu.”
Perezida Kagame yemeza ko iki cyiciro cyari ngombwa, kugira ngo hubakwe umusingi w’ubukungu bw'u Rwanda kugira ngo buhuzwe n'ubw'ahandi ku isi.
Perezida Paul Kagame yerekanye aho u Rwanda rwavuye kuko mu mwaka w' 2001, abanyarwanda 4 ku 10 bari mu bukene bukabije, ariko kuri ubu iyi mibare irasatira umunyarwanda 1/10. ibi bikaba bitanga icyizere cy'ejo hazaza kuri buri mwenegihugu:
Yagize ati: “Twese turabona ejo hazaza heza. Ni bwo bwa mbere mu buzima bw’iki gihugu umuturage yumva afite umugabane mu gihugu cye, aho kumva ko ahigwa, atotezwa, cyangwa avutswa ubuzima. Ibipimo mpuzamahanga bitandukanye bigaragaza ko Abanyarwanda barenga 90% bavuga ko bafitiye ikizere polisi n’ingabo by’igihugu ku kigero cya 95%. Ibi n’ibintu bikomeye tudakwiye na rimwe kwirengagiza.”
Perezida Paul Kagame yishimira ko izi mpinduka ziba mu Rwanda zigera no ku muturage kuri ubu ugeze ku rwego rwo guharanira kugera ku bukire.
Umukuru w'igihugu Paul Kagame yibukije kandi ko inama y'umushyikirano ari uburyo Leta igaragariza abaturage ibyo igomba kubakorera.
Iyi nama y'igihugu y'umushyikirano yitabiriwe n'Abanyarwanda bo mu gihugu no hanze, abahagarariye imiryango n'ibihugu byabo mu Rwanda hamwe n'incuti zarwo bose hamwe babarirwa mu 2000.
Ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanyije twubake u Rwanda twifuza”.
By'umwihariko ingingo yubakiweho uyu mushyikirano ni icyerekezo 2050 kigaragaza u Rwanda abanyarwanda bifuza kizunguranwaho ibitekerezo kuri uyu wa 5.
Inama y'igihugu y'umushyikirano ya 1 yabaye kuwa 28 Kamena 2003, kuva icyo gihe iba buri mwaka.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru