Yanditswe Aug, 18 2016 12:23 PM | 3,837 Views
Umutoza w’amavubi Jonathan McKinstry yamaze gusezererwa kuri uyu wa kane. Umukozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya MINISPOC yemeje aya makuru ku iyirukanwa rya McKinstry, aho ngo iyi ministeri yandikiye Jonathan McKinstry imusaba gutanga ibisobanuro ku gikomeje gutuma Amavubi asubira inyuma ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, dore ko ubu Amavubi yatakaje imyanya 53 mu gihe cy’umwaka umwe gusa. Ibisobanuro yatanze ngo ntibyanyuze ubuyobozi bw’iyi minister ya Sports n’umuco, MINISPOC.
Kuri ubu iyi kipe y’igihugu Amavubi ikaba igiye kuba itozwa na Kanyankore Gilbert Yaounde afatanyije na Eric Nshimiyimana mu gihe hategerejwe kubona undi mutoza.
McKinstry yageze mu Rwanda mu kwezi kwa 3 k’umwaka ushize wa 2015, asimbuye umwongereza Stephane Constantine. Yasanze u Rwanda ku mwanya wa 68 ku isi, asezeranya abanyarwanda ko azabageza mu bihugu 50 bya mbere ku isi, none ubu u Rwanda ruri ku mwanya w’i 121 ku isi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru
Hakizimana Edmond
Nonese bigenze bite ko asezererwa nyuma akongererwa igihe,habuze undi mutoza? Sep 24, 2016
Hakizimana Edmond
Nonese bigenze bite ko asezererwa nyuma akongererwa igihe,habuze undi mutoza? Sep 24, 2016