AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Umuyobozi mukuru wa WHO Dr. Tedros yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata

Yanditswe Jan, 11 2018 18:05 PM | 5,706 Views



Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima ku rwego rw'Isi Tedros Adhanom aratangaza ko aho u Rwanda rugeze rwiteza imbere nyuma y'imyaka mike ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiye kubera isomo ibindi bihugu ko ubumwe ari ishingiro ry'iterambere rirambye.

Ibi yabitangaje ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata mu karere ka Bugesera. Nyuma yo gusura uru rwibutso, kunamira imibiri y'Abatutsi irenga ibihumbi 45 no gushyira indabo ku mva baruhukiyemo, yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bibabaje, ariko ko bikwiye kubera amahanga isomo.

Mu butumwa yatanze, yagize ati, ''Nkuko mubizi hari abahakana birababaje. Ibi byarabaye kandi ntibikwiye ko byakongera kubaho ukundi. Byakoze ku mutima birenze ubumuntu, ariko ikingenzi ni ukwigira ku byabaye no guharanira ko bitazasubira. U Rwanda rwabikuyemo isomo niyo mpamvu uyu munsi rwunze ubumwe kandi biragenda neza. n'isi rero ikwiye kurwigiraho.''



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage