Yanditswe Mar, 21 2017 17:36 PM | 2,191 Views
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Werurwe, nibwo umuyobozi wa banki y'Isi umunyakoreya yepfo Dr Kim, yatangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri agirira mu Rwanda. Uru ruzinduko rwe, Dr Jim Yong Kim akaba yarutangiye asura ikibuga cy'utudege duto tutagira abadereva, kiri mu ntara y'Amajyepfo mu karere ka Muhanga.
Ari kumwe na Minisitiri w'ubuzima Dr Diane Gashumba ndetse n'uw'urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, Perezida wa Banki y'Isi akaba yeretswe ndetse akanasobanurirwa imikorere y'uyu mushinga wa zip line, ahifashishwa utudege duto tutagira abadereva mu kugeza amaraso ku ndembe ziba zirwariye hirya no hino mu gihugu.
Mbere yo kuza mu Rwanda, Dr Jim Yong Kim akaba yari yavuze ko muby'ingenzi bimuzanye harimo no gusura udushya mu iterambere u Rwanda rufite. u Rwanda na Banki y'Isi bikaba bifitanye umubano n'imikoranire kuva mu mwaka w'1963. Mu rwego rw'ubuzima, Dr Jim Yong Kim akaba azwi mu Rwanda nk'umwe mubatangije umuryango inshuti mu buzima (Partners in Health), aho mu bikorwa uyu mushinga wagizemo uruhare rukomeye, harimo iyubakwa ry'ibitaro bya Rwinkwavu mu karere ka Kayonza mu ntara y'Iburasirazuba ndetse n'ibya Butaro mu karere ka Burera mu ntara y'Amajyaruguru.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru