Yanditswe Feb, 26 2018 17:25 PM | 6,871 Views
Minisitiri w'intebe Dr.Edouard Ngirente avuga ko kuva mu Rwanda hajyaho icyerekezo 2020 icyizere cyo kubaho cyiyongereyeho imyaka 17 naho umubare w'abari mu nsi y'umurongo w'ubukene ugabanukaho 21%.
Kuva cyajyaho mu 2000, icyerekezo 2020 cyaramamaye cyane mu
Rwanda no mu mahanga. Hari abafataga ibikubiye muri iki cyerekezo nko
kwigerezaho ariko ibyatangajwe na Minisitiri w'intebe Dr.Edouard Ngirente mu mwiherero wa 15 w'abayobizi bigaragaza
akazi kamaze gukorwa nyuma y'imyaka isaga gato18.
Minisitirii w'intebe avuga ko ku ntego 52 zigize iki cyerekezo zigera kuri 15 zamaze kugerwaho 100% mu gihe 6 ziri hasi ya 50% naho izisigaye zikaba ziri ku gipimo kiri hagati ya 50 na 75%.
Ku rundi ruhande ariko ngo hari inzego zitaragera ku bipimo
byateganyijwe mu cyekerezo 2020. Muri zo harimo nk' urwego rwa serivisi
rukiyongera ku 10% aho kuba 13%, inganda kuri 6% mu cyimbo cya 14% ndetse no
kuganya bicanwa bikomoka ku biti bikiri kuri 83% aho kuba 50% nkuko
biteganyijwe mu cyekerekezo 2020 hamwe n'ibyiherezwa mu mahanga bitagera ku
rugero rw' ubwiyongere rwa 28% buri mwaka.
Mu mwiherero wabanjirije uyu, hari hafashwe umwanzuro wo gushyiraho uburyo buzatuma ibitagerwaho mu cyerekezo 2020 bigerwaho bikaba byitezwe ko umwiherero wa 15 uzafatirwamo ingamba zizatuma u Rwanda rwubakira ku masomo rwakuye mu byerekezo byabanje mu ishyirwa mu bikorwa ry'ikerekezo 2020 ndetse na gahunda y'igihugu igamije kwihutisha iterambere.
Ibitekerezo byashingiweho mu gutegura icyerekezo 2020 bikomoka mu biganiro byahurije Abanyarwanda b'ingeri zinyuranye mu Ngoro y'Umukuru w' igihugu muri Village Urugwiro.
Ni icyerekezo gifite ibipimo bihambaye, bishimangira kubaka igihugu gishoboye kdi cyubakira iterambere rirambye ku miyoborere itagira umunyarwanda isiga inyuma.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru