AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Unity Club igiye gutangiza amahuriro y'ubumwe n'ubwiyunge mu turere n'imirenge

Yanditswe May, 23 2017 17:01 PM | 3,733 Views



Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge itangaza ko  intambwe abanyarwanda bamaze gutera mu bijyanye no kwiyunga ishimishije  n'urugendo rwo kubaka ubwiyunge mu banyarwanda bwasenywe mu gihe kirenze imyaka 100 ishize bukaba rukomeje ku rwego rushimishije.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubumwe,  ndi munyarwanda n'ubukangurambaga rusange muri komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge, Johnson Mugaga asanga n'urugendo rugikomeje ashingiye ku kuba uwasenye ubumwe bw'abanyarwanda yarakoresheje igihe kinini.

Ibi Mugaga, yabigarutseho ubwo Umuryango Unity Club na Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge batangizaga amahuriro y'Ubumwe n'Ubwiyunge mu mirenge n'uturere bigize u Rwanda.

Aya mahuriro azaba amaze gutangizwa mu turere twose tw'igihugu mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu.

Umuyobozi wungirije w'Umuryango Unity Club, Dr. Monique Nsanzabaganwa yavuze ko guha umwanya abahoze mu buyobozi n'abakiburimo bizatanga umusanzu w'ibitekerezo kandi ngo nta wabaye muyobozi wagakwiye gucyura igihe.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage