Yanditswe Jan, 08 2018 17:41 PM | 4,300 Views
Ubushinjacyaha bw' u
Rwanda buratangaza ko bwishimira ko ubusabe bw' u Rwanda bwo kohereza Wenceslas
Twagirayezu ucyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuburanishirizwa mu
Rwanda bwaba buri mu nzira yo kubahirizwa n’igihugu cya Denmark.Ni mugihe
urukiko rwo muri Denmark mu Mujyi wa Hillerød mu Majyaruguru ya Copenhagen, uyu
munsi rwatangiye kwiga ku ihoherezwa mu Rwanda rya Wenceslas Twagirayezu.
Umuvugizi w' Ubushinjacyaha avuga ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo koherezwa mu Rwanda Twagirayezu Wenceslas mu mwaka w’2015 kubera ibyaha acyekwaho bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Mu magambo ye yagize ati, ''Ibyaha akekwaho ni ibyaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu Rwanda mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi muri za Rubavu, za Rwerere, za Busasamana n' ahandi niho yasize abikoreye. Birimo kwica , kujya ku mabariyeri, kujya mu bitero n' ibindi. Nibyo tumukekaho ni nayo mpamvu twanamusabye.''
Twagirayezu yahoze ari umwarimu muri segiteri ya Busasamana muri Rubavu y’ubu. Ubushinjacyaha buvuga ko yari Perezida wa CDR mu wahoze ari umurenge wa Gacurabwenge akaba azwi kandi kubera buryo yari arangaje imbere interahamwe mu gihe cya Jenoside.
Ubushinjacyaha bw' u Rwanda buherutse gutangaza ko umwaka ushize wa 2017 warangiye hamaze gutangwa impapuro mpuzamahanga 853 zita muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside bari mu bice bitandukanye by’Isi.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru