Yanditswe Dec, 19 2016 12:31 PM | 2,367 Views
Urubanza rwa Ladislas Ntaganzwa uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe
abatutsi, rwasubukuwe mu rukiko rukuru kuri uyu wa mbere. Uru rubanza rwongeye gusubikwa
kubera ko uruhande rw'uregwa rwagaragaje ko rutabonye igihe gihagije cyo gusoma
dossier y’ibirego no gukora iperereza ahabereye ibyaha. Urwo rubanza rwimuriwe
ku itariki ya 06 Werurwe 2017.
Ladislas Ntaganzwa
hamwe n'umwunganira mu mategeko bagaragaje ko batiteguye kuburana, kuko dossier
y’ibirego akurikiranweho igizwe n'amapaji 1,490 batarangije kuyisoma no kuyisesengura neza. Basabye
urukiko rukuru ko banahabwa umwanya wo kuvugana n'abatangabuhamya bashinjura. Bityo
basabye ko bahabwa nibura igihe cy'amezi 3 kugira ngo asome anasesengure iyo
dosiye yose.
Uruhande rw’ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Faustin Nkusi, bwagaragarije urukiko ko igihe kingana gutyo byaba ari kinini, ko n’amezi 2 yaba ahagije mu kuyisesengura.
Urukiko rukuru rwafashe umwanzuro wo gutanga amezi 2 n’igice kugirango buri ruhande rwitegure neza, iburanisha ry’uru rubanza ryimurirwa ku itariki ya 06 Werurwe 2017.
Ladislas Ntaganzwa akurikiranyweho ibyaha 5 birimo gukora no gushishikariza abandi gukora jenoside, icyaha cyo kwica, gusambanya abagore n'ibindi byaha byibasiye inyoko muntu akekwaho gukorera mu yahoze ari komini Nyakizu muri perefegitura ya Butare, ubu ni mu karere ka Nyaruguru. Magingo aya Ladislas Ntaganzwa ntaremera cyangwa ngo ahakane ibya ashinjwa.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
2 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru