AGEZWEHO

  • Ababyeyi basizwe iheruheru na Jenoside barashima uko bakomeje gufashwa kwiyubaka – Soma inkuru...
  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...

Urubanza rwa Ladislas Ntaganzwa rwongeye gusubikwa kugeza mu kwa gatatu 2017

Yanditswe Dec, 19 2016 12:31 PM | 2,367 Views



Urubanza rwa Ladislas Ntaganzwa uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi, rwasubukuwe mu rukiko rukuru kuri uyu wa mbere. Uru rubanza rwongeye gusubikwa kubera ko uruhande rw'uregwa rwagaragaje ko rutabonye igihe gihagije cyo gusoma dossier y’ibirego no gukora iperereza ahabereye ibyaha. Urwo rubanza rwimuriwe ku itariki ya 06 Werurwe 2017.

Ladislas Ntaganzwa hamwe n'umwunganira mu mategeko bagaragaje ko batiteguye kuburana, kuko dossier y’ibirego akurikiranweho igizwe n'amapaji 1,490 batarangije  kuyisoma no kuyisesengura neza. Basabye urukiko rukuru ko banahabwa umwanya wo kuvugana n'abatangabuhamya bashinjura. Bityo basabye ko bahabwa nibura igihe cy'amezi 3 kugira ngo asome anasesengure iyo dosiye yose.

Uruhande rw’ubushinjacyaha bwari buhagarariwe  na Faustin Nkusi, bwagaragarije urukiko ko igihe kingana gutyo byaba ari kinini, ko n’amezi 2 yaba ahagije mu kuyisesengura.

Urukiko rukuru rwafashe umwanzuro wo gutanga amezi 2 n’igice kugirango buri ruhande rwitegure neza, iburanisha ry’uru rubanza ryimurirwa ku itariki ya 06 Werurwe 2017.

Ladislas Ntaganzwa akurikiranyweho ibyaha 5 birimo gukora no gushishikariza abandi gukora jenoside, icyaha cyo kwica, gusambanya abagore n'ibindi byaha byibasiye inyoko muntu akekwaho gukorera mu yahoze ari komini Nyakizu muri perefegitura ya Butare, ubu ni mu karere ka Nyaruguru. Magingo aya Ladislas Ntaganzwa ntaremera cyangwa ngo ahakane ibya ashinjwa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira