Yanditswe Nov, 08 2017 18:52 PM | 4,826 Views
Urukiko rw'ubujurire rw'i Paris rwasubitse kumva ubujurire bw'abashinja padiri Wenceslas Munyeshya, ibyaha bya Jenoside yaba yarakoreye muri paroisse y'umuryango Mutagatifu mu mujyi wa Kigali.
Ubu bujurire bwari bwatanzwe mu myaka hafi 2 ishize n'imiryango irimo n'uharanira ko abakoze Jenoside baba mu Bufaransa baburanishwa, ari wo CPCR uyobowe na Alain Gauthier, wanatangaje ko kumva iki kirego cy'ubujurire byimuriwe mu mpera z'ukwezi kwa 1 umwaka utaha. Yagize ati, "Nagiye ku ngoro y'ubutabera kuri iki gicamunsi, kumva ibyasabwe urukiko. ntibyamaze igihe kirenze igice cy'isaha gusa, ubwo nabonye abavoka basohoka, ni na bo bambwiye iby'uku kwimura isuzumwa ry'ubusabe bwacu. Igishobora kuba cyabiteye ni uko umwanditsi w'urukiko rwisumbuye rw'ubujurire rw'i Paris yaba yatunguwe n'umubare munini w'abunganira abarega, bagombaga kuvuga, akaba rero atari afite umwanya wo kumva no kumenya ibyo bose bashoboraga gusobanura. Ubwo rero bafashe umwanzuro wo kwimurira iki gikorwa ku itariki 31 Mutarama nkaba nemeza ko mu by'ukuri bitadushimishije.
Alain Gauthier yongeye ati, " bacamanza bari bafite idosiye bari bagaragaje ko hari ubuhamya bwinshi, ku bwacu twabonaga ko bushinja padiri Wenceslas Munyeshyaka, ariko kuri bo ngo ntibwari bwuzuye, bahitamo kutamwohereza kuburanishwa mu rukiko rw'ibanze, icyo gihe ndibuka ko byavugwaga ko atashatse ko yagirwa umwere n'urukiko kuko byari kugira izindi ngaruka, ariko twe tushaka ko padiri Munyeshya agezwa imbere y'urukiko rw'ibanze noneho ubutabera, harimo n'inyangamugayo zihagarariye abaturage, abe ari bo bemeza ko Munyeshya yakoze cyangwa atakoze ibyaha tumushinja.
Kuva mu 1995 ni bwo imiryango iharanira ko abakoze Jenoside baburanishwa bagejeje ikirego ku nkiko basaba ko padiri Munyeshyaka yaburanishwa. Ariko akomeza akazi k'uwihayimana mu Bufaransa. Kugeza magingo aya n'ubundi abamureze ngo baracyategereje ko agomba kuburanishwa.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru