AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Urubanza rw'ubujurire rwa Pascal Simbikangwa rurakomeje mu Bufaransa

Yanditswe Oct, 25 2016 11:38 AM | 2,415 Views



Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu rukiko rw'ubujurire rw'i Bobigny mu Bufaransa hatangiye urubanza rw'ubujurire rwa Pascal Simbikangwa wabaye umwe mu ngabo zarindaga perezida Habyarimana, mu gihe cya Jenoside akaba yari akuriye serivise z'iperereza zitwaga icyo gihe 'criminologie'.

Mu iburanisha rya mbere Pascal Simbikangwa yari yahamijwe ibyaha bya Jenoside, anakatirwa igifungo cy'imyaka 25.

Guhera kuri uyu wa 2 tariki 25 ukwakira kugeza ku ya 09 Ukuboza uru rubanza ruraba ruburanishwa bundi bushya.

Muri iki gitondo rwatangiye hatoranywa abaturage 9 b'inyangamugayo bagomba gufatanya n'abacamanza b'umwuga mu kuburanisha uru rubanza nk'uko byagenze no mu rukiko rw'ibanze rw'i Paris mu mwaka w'2014.

Hazumvwa n'abatangabuhamya bumviswe mbere ndetse nihagira uruhande rusaba ko hakorwa andi maperereza mu Rwanda bibe byakorwa nk'uko abakurikirana uru rubanza babisobanura, uretse ko ngo kuva bitarasabwe mu iburanisha rya mbere bitapfa kubaho.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura