AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Urubyiruko rukwiriye kubyaza umusaruro inkoranabuhanga bihangira imirimo--MYICT

Yanditswe Jul, 18 2017 19:00 PM | 5,378 Views



Mu Rwanda hateganyijwe gutangira inama yiswe Youth Connect Africa izahuza abantu basaga 2,500 ikazitabirwa n'abantu banyuranye baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Africa no hanze yarwo. Iyi nama izibanda cyane ku mahirwe urubyiruko rwo kuri uyu mugabane rufite yabyazwa umusaruro hifashishijwe n'ikoranabuhanga.

Abashyitsi baje mu nama ya Youth Connect Africa, batangiye kugera muri Kigali baturutse mu bihugu binyuranye bya Africa no hanze yayo. Youth Connect Rwanda, yatangiye mu mwaka w'2012 akaba arinayo yibarutse Youth Connect Africa igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Bamwe mu rubyiruko rwaje mu Rwanda rwemera  ko ikoranabuhanga rishora kugira uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y'urubyiruko nkuko  Slomuz Henry Moleketti waturutse muri Africa y'epfo abivuga "Ndatekereza ko ikoranabuhanga n'irindi koranabuhanga rigezweho ku isoko ryo muri Africa mbona hari ibisubizo ritanga kandi ntidusigare inyuma ahubwo tujye kuisonga mu iterambere twifashishije ikoranabuhanga"

Benshi muri bo kandi barishimira  uburyo u Rwanda rugerageza gushaka ibisubizo by'ibibazo urubyiruko rufite ndetse no kutitinya kuri bamwe.  Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana avuga uru ari urubuga rwo guhuza abafite  ibibazo n'abafite ibisubizo. Yagize ati, "Icyo twebwe twifuza ni ukuvuga ngo reka duhuze ibibazo n'ibisubizo. Duhuze amahirwe ni ubushobozi buhari bwo kububyaza umusaruro. Abatanga ubumenyi babutange babugeze kubatarabugeraho, dukorere hamwe, aho imirimo iri iboneke, abafite ibikorwa bitoya bishobora gutezwa imbere bigakura bikaguka bigakoresha benshi bagaragare tubamenye noneho hari nabifuza kubashoramo umutungo wabo n'amafaranga]

Iyi nama izitabirirwa n'inzobere zitandukanye, izamara iminsi 3, ikazasoza imirimo yayo kuri uyu wa 5. Mu mwaka w'2012 nibwo Youth Connect Rwanda yatangijwe ariko benshi baza kuyifuza bituma Youth Connect Summit yagurwa ifata umugabane wa Africa wose.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura