Yanditswe Dec, 01 2016 15:24 PM | 1,308 Views
Komisiyo y'igihugu ishinzwe guteza imbere ubumenyi, n'ikoranabuhanga
irakangurira urubyiruko ndetse n'abandi bongera ubumenyi mu nzego zitandukanye,
kwitabira kwiga amasomo bakuramo ubumenyi bwo gukemura ibibazo biba biri ku
isoko ry'umurimo, babyazamo inyungu z'ubucuruzi ndetse no guteza imbere
inganda.
Ibi ni ibyatangajwe na Dr Ignace Gatare, umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe guteze imbere ubumenyi n'ikoranabuhanga NCST, mu nama nyunguranabitekerezo y'iminsi ibiri ibera i Kigali, kuri politiki zo guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Mu nama nyunguranabitekerezo kuri politiki zo guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya twabyazwa umusaruro mu nganda zo mu Rwanda, n'ubucuruzi hagaragajwe ko nyuma y'ubushakashatsi buri gukorwa, bugaragaza ko imikoranire itanoze y'inzego zitanga ubumenyi nka za kaminuza ndetse n'inzego z'imirimo, n'izabikorera, bituma inganda zidatera imbere kuko abanyeshuri bava muri za Kaminuza akenshi usanga ibyo baba barize mu mashuri bidahura n'ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo mu gukemura ibibazo.
AMAJYEPFO: Bahangayikishijwe n'indwara y'ubuganga yibasiye inka
Apr 06, 2022
Soma inkuru
Intara y'Amajyepfo ku isonga mu kurwanya igwingira mu bana
Jan 04, 2022
Soma inkuru