Yanditswe Nov, 10 2017 18:58 PM | 8,800 Views
Bamwe mu banyarwanda bize ibijyanye n'ubukanishi bakora mu ruganda rukorera moto mu rwanda bavuga ko gahunda ya Made in Rwanda yababereye igisubizo cyo kubona uko bashyira mu bikorwa ibyo bize mu buryo butabagoye.
Ubuyobozi bw'uru ruganda buvuga ko bwahisemo kuzana uru ruganda mu rwanda mu rwego rwo guhaza isoko ry'u rwanda ndetse no guha abanyarwanda imirimo.
Uru ruganda rumaze kugurisha moto 150 ariko ngo rufite ubushobozi bwo gukora moto 500 ku kwezi. kugeza ubu byinshi mu bikoze izi moto biracyatumizwa mu mahanga ariko ngo hari bike bagura mu nganda zo mu Rwanda bakaba bifuza kubyongera kugira ngo n'ibiciro byizi moto bizashobore kumanurwa.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru