AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Uwahoze ari ministre w'intebe w'Ubwongereza avuga ko icyerekezo 2050 kizagerwaho

Yanditswe Feb, 15 2018 12:16 PM | 9,793 Views



Uwahoze ari ministre w'intebe w'ubwongereza Tony Blair aratangaza ko ashingiye ku bushake bwa politiki n' imiyoborere myiza igaragara mu Rwanda hari ikizere  ko icyerekezo 2050 igihugu cyihaye kizagerwaho. Ibi kandi ngo abishingira ku mahitamo abanyarwanda bakomeje hagenedewe ku bimaze kugerwaho.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo y’abafanyabikorwa mu nzego zitandukanye ku ruhare rwa buri wese mu iterambere ry’igihugu. Mu kiganiro yatanze Tony Blair yagarutse ku ruhare rw' u Rwanda mu mpinduka zirimo kubera hirya no hino kw'isi cyane cyane mu myumvire iganisha ku Iterambere. Ati, "Abanyarwanda bagomba gukomeza kumva ko ibintu byose bishoboka, mwibuka ko aho muvuye bitari kubera amahirwe ahubwo ari amahitamo mwakoze, igisigaye n'ugukomeza guhitamo neza  kugira ngo mwihe umuhigo wo kujya kurundi rwego mugakomeza gusenyera umugozi umwe  mu kumva ko ibibatandukanya bitarusha icyerekezo mwihaye  niyo mpamvu u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko wacyo."

Tony Blair  avuga ko ireme ry'uburezi rigomba kuba inkingi ya mwamba mu bukungu butajegajega, aho ashimangira ko  imiyoborere myiza. 

Ministre w'imari n'igenamigambi Amb. Claver Gatete avuga ko Rwanda rwashyizeho zimwe mu nkingi zizatuma rwesa  umuhigo wo kugera ku musaruro mbumbe w' amadolari 12,476 ku mwaka, mu myaka 30 irimbere ruvuye ku madorari 720 uyu munsi.

Izi mpuguke mu bukungu zishimangira ko kugira ngo ibi byose bigerweho bisaza kurushaho kongera ubushobozi bw'inganda, guzamura ubumenyi mu bazikoramo ndetse no kurushaho gukorera hamwe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura