Yanditswe Jun, 20 2017 09:58 AM | 3,480 Views
Perezida wa republika Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, yakiriwe na mugenzi we wa Zambia, Edgar Lungu. Mu ijambo yahavugiye, yatangaje ko ibihugu byombi bikeneye ubufatanye buhamye no kunoza ubuhahirane mu nzego zinyuranye.
Perezida w' u Rwanda Paul Kagame wageze muri Zambia kuri uyu wa mbere, yasuye ahashyinguye abaperezida bayoboye iki gihugu aranabunamira.
Nyuma y'aho yagiranye ibiganiro na Dr Kenneth Kaunda wabaye perezida wa mbere wa Zambia. Uretse ibi bikorwa byombi, umukuru w'igihugu yakiriwe kandi na mugenzi we Edgar Lungu, ahari n'abandi bayobozi bakuru ku mpande zombi.
Mu ijambo yahavugiye yagaragaje ko u Rwanda
na Zambia bikwiriye gushimangira ubufatanye kimwe n'ibihugu byose byo ku
mugabane wa Afurika:
Yagize ati: “U Rwanda na Zambia duhuje byinshi n'ubwo hari intera itandukanya ibihugu byacu byombi. Twembi kandi duharanira imibereho y'abaturage bacu igera ku rugero rwo hejuru cyane kimwe n'iy'abatuye umugabane wacu. Twifuza ko Afrika igira ijwi rifite imbaraga kandi rihuriweho mu ruhando rw'isi. Ku bw'ibi dukeneye umubano uhamye no gushimangira ubufatanye. Iyo dufatanyije tugira ingufu kurushaho, kandi bigatuma tubasha kugera kuri ibi byifuzo byacu. Nshimishijwe no kubona ko hari impinduka nziza zigana muri iki cyerekezo, cyane cyane mu muryango w'ubumwe bwa Afrika, no mu miryango y'ubufatanye yo mu turere.”
Perezida Kagame kandi yasabye ko ubu bufatanye bwaherekezwa n'ubuhahirane bushingiye ku bucuruzi n'umuco: “Imirwa mikuru y'ibihugu byacu ihuzwa n'ingendo za Rwandair, ariko dukwiriye no kureba uko twakwagura ibiduhuza bishingiye ku muco no ku bucuruzi, ndetse n'ibindi hagati y'abanyarwanda n'abanyazambiya. Zambia ifite umwanya uteye ishema mu kwibohora kw'umugabane wacu, igitambo mwemeye gutanga byafashije benshi mu banyafrika gusubirana ubwigenge bwabo. Afrika iracyakeneye kubaho igendeye kuri izo ndangagaciro, kugira igere ku gaciro n'iterambere abaturage bacu bakwiriye kandi bakeneye.”
Naho mu kiganiro Perezida Kagame na mugenzi we Edgar Lungu bagiranye akigerayo, bombi bagaragaje ko bishimiye uru ruzinduko rugamije gutsura umubano w'ibi bihugu.
Hanabayeho kandi ibiganiro byayobowe n'aba
bakuru b'ibihugu byombi byarimo abandi bayobozi bakuru muri guverinoma bari
babaherekeje. Hanabayeho gusinya amasezerano y'ubufatanye
mu bijyanye n'ingendo zo mu kirere, guhererekanya abakekwaho ibyaha bakenewe
n'inkiko, ndetse n'amasezerano arebana n'ubufatanye mu by'ingabo n'umutekano.
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru