AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Zambia: Perezida Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya 51 ya AFDB

Yanditswe May, 25 2016 09:20 AM | 1,318 Views



Zambia,kuri uyu wa kabiri hatangiye inama ngarukamwaka ya Banki nyafurika Itsura amajyambere AFDB. Mu bakuru b'ibihugu bayitabiriye harimo na perezida Paul Kagame w'u Rwanda. Mu byigirwa muri iyi nama n'izindi ziyishamikiyeho harimo ikibazo cy'ingufu n'imihindagurikire y'ikirere kuri uyu mugabane wa Afurika.

Uretse gahunda nshya y’iterambere rya Afurika binyuze mu kuzamura urwego rw’ingufu z’amashanyarazi, abateraniye muri iyi nama barashakira hamwe ingamba zo guhangira imirimo urubyiruko no guteza imbere urwego rw’ubuhinzi ndetse n’ingamba zifatika mu guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe.

Edgar Chagwa Lungu perezida wa Zambia watangije iyi nama ku mugaragaro yavuze ko hatabayeho kugeza ingufu ku baturage mu buryo buhoraho ntihabaho n'iterambere rirambye. yagaragaje ko abanyafurika basaga miliyoni 640 batagerwaho na serivisi z'amashanyarazi, naho abagera kuri miliyoni 730 bakoresha ibicanwa bitari amashanyarazi mu guteka.

Yagize ati: "Abantu miliyoni 640 ntabwo bagerwaho n'amashanyarazi habe na mba! Nyamara birazwi ko bivugwa ko Afurika ifite ibintu byinshi bibyara amashanyarazi asanzwe n'ingufu zisubira. ariko na none uzwi kubamo icuraburindi mu ngo z'abaturage n'inganda zacu zikabura amashanyarazi zikoresha."

Naho ku birebana n'imihindagurikire y'ikirere yavuze ko Abanyafurika barimo kwibasirwa n'ingaruka z'ihindagurika ry'ikirere nyamara batari mu batera iki kibazo.

Muri iyi nama, Banki nyafurika y'iterambere AFDB izanatangiza gahunda yiswe Affirmative Finance Action for Women in Africa, igamije guha abagore umwihariko wo kubona imari yo gushora mu bikorwa bibyara inyungu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu