Yanditswe Jul, 19 2017 15:54 PM | 4,136 Views
Uyoboye Itsinda
ry'indorerezi riturutse mu muryango w'Africa y'iburasirazuba Charles JK
Njoroge, arishimira uko umutekano uhagaze mu Rwanda ndetse n’uburyo amatora ya Perezida wa Repubulika yateguwe agereranyije n'amatora abera mu bindi bihugu. Aba ni bamwe mu ndorerezi
zigera ku 1.120 zimaze kwemezwa na Komisiyo y'igihugu y'amatora ko
zizakurikirana aya matora.
Umuryango w’ Africa y'iburasirazuba EAC urateganya kohereza itsinda ry'indorerezi 27 bazakurikirana amatora y'Umukuru w'igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa 8 uyu mwaka. Bamwe muribo bakaba bagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Komisiyo y'igihugu y'amatora aho basobanuriwe igikorwa cyose uburyo cyateguwe.
Uyoboye iryo tsinda iryo tsinda Charles JK Njoroge aravuga ko amatora yo mu Rwanda afite umwihariko kubera uburyo aba ateguwe. Yagize ati, "Nari hano mu myaka ya shize mu gikorwa cy'amatora kandi nanone ndi hano muri aya matora. Ndabona umwuka ari mwiza, ndabona umutuzo muri iki gihugu kandi icyo nicyo kintu akenshi twifuza gufatiraho urugero rwiza. Birazwi ko hari bimwe mu bihugu ahagiye hagaragara amakimbirane. Twavuga ko ari byiza ko abantu bakurikirana ibirebana n'umutekano kuri buri wese afite uburenganzira bwo gutorera mu mahoro, guhitamo uwo ashaka, kandi utora akaba ariwe wihitiramo utsinda kandi n'utsinzwe akabyihanganira ahubwo akamenya ko hari ikindi gihe azongera kugerageza amahirwe ye."
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora Prof. Kalisa Mbanda avuga ko kwakira indorerezi bibashimisha kuko nta bwiru iyo komisiyo ikoreramo.
Indorerezi
zaturutse mu muryango w’ibihugu bya Afrika y’iburasirazuba EAC zije
gukurikirana aya matora, ngo nta banyarwanda barimo ahubwo abanyarwanda bazajya
mu itsinda rizakurikirana amatora yo muri Kenya kandi na none nta banya Kenya
bazaba bari muri iryo tsinda bazakurikirana ay’iwabo.
Indorerezi 1.120 nizo kugeza ubu zimaze kwemezwa na Komisiyo y'igihugu y'amatora ko zizakurikirana amatora ya perezida wa repubulika azaba mu kwa 8 uyu mwaka.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru