AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ubushinjacyaha bufite ingamba nshya zo kurwanya abanyereza umutungo w'igihugu

Yanditswe Sep, 20 2018 22:17 PM | 76,853 Views



Ubushinjacyaha bukuru bw'u Rwanda bwavuze ko bugiye gukaza ingamba mu gukurikirana abanyereza umutungo w'igihugu. Bugaragaza ko mu myaka 3 ishize abantu 1.609 bakurikiranyweho kurigisa miliyari zisaga 40.

Ubushinjacyaha bukuru bugaragaza ko ibyaha bimunga ubukungu bw'igihugu birushaho kwiyongera kuko mu myaka 3 ishize bwakiriye dosiye 1.736. Izigera ku 1.126 ziregwamo abantu 1.609 zagejejwe mu rukiko bakurikiranyweho kunyereza miliyari 40.3.

Muri bo abantu 1192 bahamijwe icyaha bategekwa kugarura miliyari 16.2 z'amafaranga y’u Rwanda. Umushinjacyaha mukuru Mutangana J.Bosco yemeza ko ubushinjacyaha bugiye kongera imbaraga mu kurwanya ibyaha bimunga ubukungu bw'igihugu. Ati,  "Muri dosiye 643 zabaye itegeko zifite agaciro ka miliyari zisaga 3, ubushinjacyaha bumaze kugaruza miliyoni 413.9 mu gihe agera kuri miliyoni 167.2 yatanzwe nk'amande.

Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta Obadiah Biraro avuga ko abasaba amafaranga muri leta bakwiye kuyakoresha icyo bayasabiye aho kuyanyereza kandi ngo barazwi.

Umuyobozi w'umuryango urwanya ruswa n'akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculee asanga bikwiye ko inzego z'ubutabera zikora akazi kazo ko gukurikirana abanyereza umutungo w'igihugu aho kugira ngo umutungo w'abantu benshi wigire mu mifuka ya bamwe.

Muri gahunda yo gukomeza kurwanya abakora ibyaha bifitanye isano no kumunga ubukungu bw'igihugu, hagiyeho uburyo bwo gukorana n'ibihugu bitandukanye kugirango uwabihungiramo akurikiranyweho kunyereza umutungo w’igihugu afatwe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage