Yanditswe Jan, 06 2017 15:17 PM | 3,235 Views
Urukiko rwa gisirikare rwa Nyamirambo rwasubitse urubanza ruregwamo Sous lieutenant Jean Claude Seyoboka wahoze mu ngabo zatsinzwe ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho. Ni nyuma y'aho yanze umwunganira mu mategeko kuko ngo batatangiranye urubanza kandi ngo agomba no kwerekana amasezerano u Rwanda rwagiranye na Canada mbere yuko bamwohereza.
Ni mu gihe uwo barutangiranye Maitre Albert Nkundabatware, Seyoboka yavuze ko adafite ubushobozi bwo kumwishyura maze urugaga rw'abavoka rumuha Maitre Uwimana Channy kumwunganira ku buntu.
Seyoboka yasabye ko Maitre Albert Nkundabatware yamuburanira akishyurwa na Leta y'u Rwanda nkuko byagenze kuri mugenzi we Leon Mugesera nawe waje avuye mu gihugu cya Canada.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko uburyo bazanywemo butandukanye kuko Mugesera yoherejwe ku masezerano y'ibihugu byombi (Extradition), undi akaba yarasubijwe iwabo bizwi nka deportation kandi Seyoboka akaba yaraje nta na pasiporo afite.
Seyobokawagejejwe mu Rwanda tariki ya 18 z'ukwa 11 umwaka ushize wa 2016 avuye muri Canada, araregwa ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, gucura umugambi wo gukora icyaha cya Jenoside, gufata no gusambanya ku gahato, ndetse n'icyaha cy'ubwicanyi.
Biteganijwe ko urubanza rwa Sous lieutenant Jean Claude Seyoboka ruzasubukurwa tariki ya 27 z'uku kwezi mu rukiko rwa gisirikare rwa NYAMIRAMBO.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru