AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

ITANGAZO RY'IBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KUWA GATANU TARIKI YA 17.01.2014

Yanditswe Jan, 17 2014 06:49 AM | 9,336 Views



None kuwa Gatanu, tariki ya 17 Mutarama 2014, Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y'Abaminisitiri yatangiye yifuriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n'umuryango we umwaka mushya muhire wa 2014, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nawe yifuriza Abagize Guverinoma kuzagira umwaka muhire wa 2014. Abagize Guverinoma basabye inzego za Leta n'abikorera cyane cyane amahoteli, amaresitora, amabanki, ibigo by'ubwishingizi, ibigo by'imari, n'ibigo bito n'ibiciriritse kunoza imitangire ya serivisi, ababirenzeho bagafatirwa ibihano kandi n'Abanyarwanda bakagira umuco wo kwanga serivisi mbi no kuyamagana. 1. Inama y'Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yo ku itariki ya 27/11/2013, imaze kuyikorera ubugororangingo. 2. Inama y'Abaminisitiri yagejejweho aho ibikorwa byo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi bigeze, isaba Abanyarwanda bose kubyitabira. Uyu mwaka, kwibuka bizatangira ku itariki ya 7 Mata 2014 bizageze ku itariki ya 13 Mata 2014. Insanganyamatsiko ni "Remember-Unite-Renew/Kwibuka Twiyubaka". Ku rwego rw'Igihugu, iyo mihango izabera kuri Sitade Amahoro i Remera no hirya no hino mu Midugudu aho abaturage bazakurikira ubutumwa bw'uwo munsi bujyanye no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. 3. Inama y'Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro yo kwizihiza Umunsi Mukuru w'Intwari wizihizwa ku itariki ya mbere Gashyantare buri mwaka igeze. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni, "Ndi Umunyarwanda: Inkingi y'Ubutwari". Imihango yo kwizihiza uwo munsi izabera mu Midugudu. Inama y'Abaminisitiri yasabye Abanyarwanda bose kuzayitabira. 4. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko ikibanza cy'icyahoze ari Développement Rural de Byumba gihabwa Institut Polytechnique de Byumba kugira ngo iki Kigo kihubake ibikorwaremezo by'uburezi. 5. Inama y'Abaminisitiri yemeje imishinga y'amategeko ikurikira: - Umushinga w'Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko N° 01/2010 ryo kuwa 20/01/2010 rishyiraho Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere ry'itwara ry'abantu n'ibintu (RTDA) rikanagena inshingano, imiterere n'imikorere byacyo. - Umushinga w'Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano Ngenderwaho y'Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) yerekeranye n'amabwiriza y'ubuziranenge bw'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi yashyiriweho umukono Arusha muri Tanzaniya, kuwa 12/07/2013. 6. Inama y'Abaminisitiri yemeje ubugororangingo bwo kongera mu mushinga w'Itegeko rigenga igaruza ry'imitungo ya Leta, uri mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite. 7. Inama y'Abaminisitiri yemeje amateka akurikira: - Iteka rya Minisitiri w'Intebe rishyiraho ikiguzi cy'Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda n'icy'inyandiko ziyitangarizwamo. - Iteka rya Minisitiri w'Intebe rigena uburyo bw'ikoranabuhanga bukoreshwa mu itangazwa ry'inyandiko za Leta. - Iteka rya Minisitiri w'Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta ubutaka n'umutungo utimukanwa. - Iteka rya Minisitiri rigena urundi rwego rwa viza n'izindi nzandiko z'inzira n'amabwiriza y'imikoreshereze yazo. - Iteka rya Minisitiri rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri N°03/01 ryo kuwa 31/05/2011 rishyiraho ikiguzi cy'inzandiko z'inzira, impushya zo kuba mu Rwanda, viza n'izindi serivisi zitangwa n'Ubuyobozi Bukuru bw'Abinjira n'Abasohoka mu Gihugu. - Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga atangwa mu manza z'imbonezamubano, iz'ubucuruzi, iz'umurimo n'iz'ubutegetsi. - Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga atangwa mu manza z'inshinjabyaha. - Iteka rya Minisitiri rigena uburyo ibintu byanyazwe bicungwa. - Iteka rya Minisitiri rishyiraho uburyo bwo gushyira mu bikorwa igihano cyo kubuzwa cyangwa gutegekwa kuba ahantu. - Iteka rya Minisitiri rigena ibiciro fatizo by'imirimo y'abahesha b'inkiko b'umwuga, imaze kuwukorera ubugororangingo. 8. Inama y'Abaminisitiri yemeje Amateka ya Perezida ashyiraho Abayobozi muri Perezidansi ya Repubulika ku buryo bukurikira: - Madamu Nelly MUKAZAYIRE: Umuyobozi wungirije w'Ibiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika/Deputy Director of Cabinet - Bwana Faustin KAGAME: Umujyanama wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu byerekeye itangazamakuru/Advisor of the President in Communication - Madamu Yolande MAKOLO: Umwanditsi w'imbwirwaruhame/Speech Writer - Madamu Faith RUGEMA: Umuyobozi Mukuru wa Protocole ya Leta/Director General of State Protocol - Madamu Stephanie NYOMBAYIRE: Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe itangazamakuru/Director General of Communication Unit - Bwana Arthur UWISIBO: Umuyobozi Mukuru wungirije w'ishami rishinzwe Ikoranabuhanga/Deputy Director General of ICT Unit 9. Inama y'Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira: Muri Serivisi za Minisitiri w'Intebe - Madamu INGABIRE Valerie: Ushinzwe Protocole. - Bwana NIYONZIMA Donatien: Ushinzwe kwandika Igazeti ya Leta. Muri MINIRENA - Bwana MUTABAZI Jean Claude: Umuyobozi w'ishami rishinzwe ibidukikije n'amashyamba. Muri MIDIMAR - Bwana HABINSHUTI Philippe: Umuyobozi w'ishami rishinzwe guhuza porogaramu no gucunga ibiza. Muri MIGEPROF - Madamu UMUHIRE Christiane: Umuyobozi w'ishami rishinzwe iterambere ry'umuryango no kurengera abana. - Bwana HABYARIMANA Ildephonse: Umuyobozi w'ishami ry'imari n'ubutegetsi. - Bwana MURANGIRA Jean Bosco: Umuyobozi w'ishami rishinzwe iterambere ry'abagore mu bukungu . - Bwana BIZIMANA Jean d'Amour: Umujyanama mu by'amategeko. MU KIGO CY'IGIHUGU GISHINZWE IBARURISHAMIBARE MU RWANDA/NISR - Bwana NDAKIZE RUGAMBWA Michel: Umuyobozi w'ishami rishinzwe ibarurishamibare mu bijyanye n'ubwiyongere n'imibereho by'abaturage. - Bwana MUNYEMANA Silas: Umuyobozi w'ishami ry'ubukungu. MU NAMA Y'IGIHUGU Y'ABAGORE/NWC - Bwana RURANGWA MAJORO Anselme: Umuyobozi w'ishami rishinzwe iterambere ry'abagore. 10. Mu bindi: - Minisitiri w'Ibiza no Gucyura Impunzi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bakuwe mu nkambi bari barakiriwemo by'agateganyo, bagasubizwa mu buzima busanzwe. Hateganyijwe kandi ko bazakomeza gufashwa mu gusubira mu buzima busanzwe binyujijwe mu mishanga itandukanye ndetse no mu zindi gahunda z'Igihugu z'iterambere ku banyarwanda bose muri rusange. - Minisitiri wa Siporo n'Umuco yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko inkoni y'Umwamikazi w'Ubwongereza/Queen's Baton irimo guhererekanywa mu Rwanda kuva ku itariki ya 15 kugeza ku ya 17 Mutarama 2014. Icyo gikorwa cyo guhererekanya iyo nkoni kiranga ubufatanye bw'ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth, mu rwego rw'imikino ya Olimpiki ihuza ibihugu bigize uwo muryango izabera i Glasgow, muri Scotland muri Nyakanga 2014. Iki gikorwa kikaba kibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda kuva aho rwinjiriye muri uwo muryango. Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella FORD MUGABO Minisitiri Ushinzwe Imirimo y'Inama y'Abaminisitiri


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura