Yanditswe Sep, 25 2017 22:28 PM | 3,701 Views
Itsinda ry'abayobozi bo hejuru mu ishyaka CPC (Communist Party of
China) riyoboye Ubushinwa batangiye uruzinduko rw'iminsi 3 mu Rwanda rugamije
gusangira ubunararibonye no kubaka ubushobozi hagati yabo n'umuryango
FPR-Inkotanyi.
Ku kicaro gikuru cy'umuryango RPF-Inkotanyi, I Rusororo, iri tsinda
ry'abayobozi bo mu ishami rishinzwe ububanyi n'amahanga mu ishyaka riyoboye
Ubushinwa CPC (Communist Party of China) bakiriwe n'umunyabanga mukuru
w'umuryango FPR-Inkotanyi Ngarambe François. Baganiriye ku mubano wihariye uri
hagati y'impande zombi ari nako basuzumira hamwe ingamba zo kuwukomeza
hagamijwe guteza imbere inyungu z'abaturage b'ibihugu byombi.
XIA SHUJUN, uyoboye iri tsinda rya CPC (Communist Party of China) yashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ruyobowe n'umuryango FPR-Inkotanyi. Yavuze ko uruzinduko rwabo rushinagira ubufatanye bw'impande zombi. Yagize ati, "Turi hano mu rwego rwo gusangira ubunararibonye mu nzego zitandukanye z'ubuyobozi bw'igihugu ku mpande zombi ari nako tunashimangira umubano wacu hagati ya FPR na CPC kandi, mu byukuri twakiriwe neza n'umunyamabanga mukuru ndetse n'abandi bayobozi ba FPR akaba ari ikintu twishimye.
Komiseri ushinzwe ubukangurambaga rusange mu muryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera WELLARS, asobanura ko gusangira ubunararibonye ku mpande zombi ari kimwe mubifasha kubaka ubushobozi bw'abayobozi ba CPC n'aba FPR.
Imyaka hafi 20 irashize umuryango RPF-Inkotanyi ufitanye umubano wihariye na CPC (Communist Party of China ). Mu gihe cy'iminsi 3 ibiganiro hagati y'abayobozi ku mpande zombi bizibanda ku ngingo zitandukanye harimo kurwanya ruswa, kubaka ubushobozi bw'abayobozi (cadres), ingamba zo kuzamura ubukungu binyuze mu iterambere ry'inganda ndetse no kubyaza umusaruro andi mahirwe agaragara mu nzego zitandukanye.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru