AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Min. Musafiri yatangije ku mugaragaro ibizamini bisoza icyiciro rusange n’icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye

Yanditswe Nov, 11 2015 18:38 PM | 4,113 Views



Kuri uyu wa gatatu abanyeshuri basaga ibihumbi 150 batangiye ibizami bisoza icyiciro rusange n'icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye mu gihugu hose. Ibi bizamini bikorerwa ahantu 690 hirya no hino mu Rwanda byatangijwe ku rwego rw'igihugu na minisitiri w'uburezi, Dr Papias Musafiri Malimba aho imibare yerekana ko abakandida bakomoka mu mashuri y' imyuga biyongereye mu gihe mu burezi rusange bagabanutse. Ku kigo kigisha imyuga n’ubumenyi ngiro IPRC-Kigali mu karere ka Kicukiro, niho ibizamini byatangirijwe ku mugaragaro ku rwego rw'igihugu na Minisitiri w' uburezi, Dr Musafiri. Bamwe mu banyeshuri bari basohotse mu kizami cya mbere cyakorewe muri iki kigo biganjemo abize imyuga n'ubumenyingiro. {“Ntabwo cyari gikomeye uko twabitekerezaga, cyari cyoroshye.. Imyuga n' iya twese kandi abenshi izatugirira akamaro cyane cyane nk'abakobwa, tuzihangira imirimo.” } Uwitabiriye ikizamini Muri rusange nk’uko bigaragazwa n'imibare itangwa na minisiteri y' uburezi abakandida bakora ibizamini mu gihugu hose ni ibihumbi 152192. Muri uyu mubare, ibihumbi 23 n’129 bize imyuga n'ubumenyi ngiro (TVET), naho ibihumbi 42687 ni abize uburezi rusange mu cyiciro cya kabiri cy'amashuli yisumbuye, bose hamwe bakaba 65816 muri iki cyiciro. Mu cyiciro rusange, abakandida ni ibihumbi 86376. Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA), Gasana Jerome avuga ko ubwitabire mu masomo y'imyuga n'ubumenyi-ngiro bwazamutse: {“Ugereranyije n' umwaka ushize, abanyeshuli ba TVET bakomeje kwiyongera, aho dufite abagera hafi 9% biyongereye, naho muri general education tukaba dufite hafi abagera ku 8% bagabanutse. Ibi rero bikaba ari bimwe mu ngamba twari tumaze igihe dushyiramo ingufu, kugira ngo dushishikarize abanyarwanda, abanyeshuli kugana amashuli ya TVET, bikaba ari umusaruro mubyo twagiye dukora.”} Muri rusange abakandida bakora ibizami bisoza umwaka wa gatatu n' uwa gatandatu mu gihugu hose, bagizwe na 53% by'igitsina gore mu gihe ab'igitsina gabo bangana na 47 % . Mu bakoze ibizamini harimo n'abakandida bigenga. Umuyobozi mukuru wa WDA yemeza ko bagabanutse bitewe ahanini n' ubwitabire bwazamutse mu mashuli y'imyuga n'ubumenyi ngiro. Ikigereranyo hagati y'abakandida b'ibitsina byombi ngo gihagaze neza kuko nko mu basoza umwaka wa gatandatu w'amashuli yisumbuye, 51 % ari igitsina gore naho basaza babo bakaba bagize 49 % . Ni mu gihe kandi abakandida ibihumbi 10801 bagize hejuru ya 46 % by'abakomoka mu mashuli y'imyuga n'ubumenyi ngiro ari igitsina gore ugereranije n'abasaza babo ibihumbi 12328 bagize 53,3 % muri iki cyiciro. Aba bakandida barakorera ibizami byabo bizasozwa tariki ya 20 ugushyingo ahantu 690 hateguwe na minisiteri y' uburezi ku bufatanye na WDA hirya no hino mu gihugu.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize