AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

N'ubwo Batanga Umusanzu Muri Mutuelle De Sant Ntibavurwa Nk'uko Bikwiye

Yanditswe Jan, 12 2016 13:59 PM | 3,042 Views



Mutuelle de Sant' ngo ntibavurwe mu gihe muri uwo muryango harimo utarishyuriwe . Nyamara ubuyobozi bw'ikigo cy'ubwiteganyirize (RSSB) ishami rya Mutuelle bwavuze ko umuryango watangiye abawugize 1/2 cy'umusanzu ngo bemerewe kwivuriza kuri mituweli. Umwaka wo gutanga imisanzu y'ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle utangira mu kwezi kwa karindwi buri mwaka ariko abaturage bashishikarizwa gutanga iyo misanzu mbere ho ukwezi kugira ngo batangire kuvurwa. Bamwe mu baturage bo mu turere twa Rulindo na Gakenke mu mirenge itandukanye bavuga ko bagihura n'ikibazo cyo kutavurwa iyo abagize umuryango wose harimo bamwe batishyuriwe ubu bwisungane: Beatrice Mukamana,umuturage wa Rulindo aragira ati: {'Ni ukuvuga ngo hari igihe uba ufite abantu 6 mu rugo ,ukaba watangiramo batatu bakanga kuyakira ese uzarembera mu rugo?'} Undi muturage waganiriye na RBA ni Mbonigaba Regis nawe wo mu karere ka Rulindo: {'Ibyo ntabwo biri inaha mu karere ka Rulindo birasaba ngo utangire urugo rwose,ubone kwivuza,kandi nk'umusore ntabwo yakagombye gutangira urugo rwose kandi atarwishingiye.'} Mu gushaka umuti w'iki kibazo mu minsi ishize ubuyobozi bwa RSSB ishami rya Mutuelle bavuze ko umuryango watangiye abawugize bose 1/2 cy'umusanzu ngo bashobora kwivuza andi bakagenda bayishyura mu byiciro. Alex Rulisa Umuyobozi w'ishami rya Mutuelle muri RSSB ashishikariza ibigo nderabuzima byakira aba baturage kuborohereza: {'Icya mbere twasobanura ni uko dusaba ko umuryango wose wakwishyura Mutuelle de Sant'. Impamvu yabyo ni uko iyo turetse hakishyura ababishaka gusa, umuryango wishyurira abarwaragurika gusa. Ariko ikigaragara ni uko hari imiryango irimo abantu benshi,ifite ubushobozi buke kubonera umusanzu icyarimwe bibagora,natwe twakomeje gushaka uko tuborohereza n'ubwo umusanzu ugenwa n'amategeko,icyo gihe abantu bose babashije kwishyura 1/2 bagatangira kwivuza kugera mu kwezi kwa 12 ariko kugera mu kwezi kwa mbere kubera ko ubwishingizi buba burangiye bakishyura asigaye'.} Kuva ku italiki ya mbere Nyakanga umwaka ushize wa 2015 nibwo Mutuelle de Sant' yatangiye gucungwa n'ikigo cy'ubwiteganyirize RSSB. Abivuriza ku bwisungane bwa Mutuelle de Sant' baracyagaragaza ko bahura n'ibibazo birimo kutabona imiti ku mavuriro. RSSB yo ikavuga ko ibibazo bikigaragara bituruka ku bwitabire bukiri hasi bw'abatanga imisanzu ya Mutuelle bigatuma habaho igihombo gikabije mu mavuriro. 


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama