Umukecuru w'imyaka 100 Nyiramasasa Yuliyana utuye mu karere ka Musanze avuga ko yishimira kuba yujuje iyi myaka atakiri impunzi. Uyu mubyeyi ubasha gusoma igitabo kugeza ubu avuga ko yanejejwe no kuba yizihije iyo sabukuru atuye mu isambu ye yari yarigaruriwe amaze guhunga igihugu mu mwaka wa 1959; arashishikariza urubyiruko gukunda igihugu, gukundana no kubana neza kuko ariryo banga ryo kubaho igihe kirekire.
Mu Gushyingo umwaka w'1913 nibwo Nyiramasasa Yuliana yabonye izuba avukira ahitwa I Ninda mu Gasiza mu murenge wa Nyange.
Uyu mubyeyi wari umukobwa wa Ruhanga Pangras wari umutware yaje kurererwa ibwami aho yavuye agashyingiranwa na Kabanda Pierre Claver watwaraga kamwe mu duce tw'Umurera. Nyiramasasa wiboneye inzara nka rumanura na ruzagayura n'intambara ebyiri z'isi ubu avuga ko abona neza kuko abasha gusoma n'ibitabo. Abana abyaye n'urungano rwe bamuteguriye Yubile y'imyaka 100 bamutamirije ikamba bamushimira uburyo yabereye imbuto mu buzima..Aba bakecuru n'abasaza ngo babyirutse ari umuntu mukuru kandi bamwigiyeho byinshi byafasha n'urubyiruko muri iki gihe..
Nyuma y'imyaka 35 mu buhungiro mu gihugu cya RDC n'icya Uganda, mu 1994
Nyiramasasa Yuliyana yaratahutse ndetse nyuma asubizwa ubutaka n'imitungo ye irimo n'inzu yubakanye n'umugabo we mu 1941.
Ngo uko kugaruka mu gihugu cye akanasubizwa imitungo ye ni bimwe mu byamushimije cyane..
Uyu mubyeyi yemeza ko kubaho neza no kurama bishingira ku kubana neza, gukundana no gukunda igihugu.
Nyiramasasa Yuliyana wabyaye abana 7 ariko bose bakaba nta numwe uriho, ubu afite abuzukuru 83, abuzukuruza 165 n'ubuvivi 50. Ngo mu 1981 yarokotse impanuka y'ikiliziya cyaguye hejuru y'abakristo mu gihugu cya Uganda abenshi bakahasiga ubuzima nawe agasigarana imvune kandi nubu aracyafite icyizere cyo kubaho indi myaka kuko bigaragara ko agikomeye. Ngo icyamubabaje mu buzima ni jenoside kuko yamutwaye benshi mu bo yasize inyuma.