AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Uturere Duhora Ku Myanya Y'inyuma Dukwiye Kwisubiraho-perezida Kagame

Yanditswe Sep, 12 2014 14:51 PM | 6,849 Views



Ikibazo cy'uturere duhora tuza ku myanya ya nyuma gikwiye kwigwaho neza, kuko bidasuzumwe abaturage bazisanga basubiye inyuma aho gutera imbere. Ibi byavuzwe na Perezida wa repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa gatanu, ubwo yamurikirwaga imihigo y'uturere na ministere y'umwaka wa 2014-2015.


Igikorwa cyo kumurika imihigo y'umwaka wa 2014-2015, cyabereye mu ngoro y'inteko ishinga amategeko kuri uyu wa gatanu, cyabimburiwe n'umuhango wo kurahiza umusenateri mushya uhagarariye intara y'iburasirazuba, mu nteko ishingamategeko madamu Gertrude Kazarwa. Mu gikorwa cyo kwesa imihigo y'umwaka wa 2013-2014, ministiri w'intebe Anastase Murekezi, yavuze ko itabashije kugerwaho nk'uko byifuzwaga ahanini bitewe ahanini n'ibipimo byari biri hasi, byanatumye uturere twesa imihigo ku kigereranyo cya 75% naho za ministere ku kigereranyo cya 66,5%. 

Akarere kaje ku isonga ni Kicukiro yakurikiwe na Ngoma. Ministiri w'intebe, yanaboneyeho umwanya wo kumurikira Umukuru w'igihugu, imihigo y'umwaka wa 2014-2015, irimo kuba hazazamurwa ibyoherezwa mu mahanga biziyongeraho 28%, kongera umusaruro mu buhinzi, ubuso buhingwa bukava kuri ha ibihumbi 27,000, bukagera ku bihumbi 32.000, ishoramari rikazava kuri miliyari imwe na miliyoni Magana ane, rikagera kuri miliyari 2, na miliyoni Magana atatu, kongera umuriro w'amashanyarazi ukava kuri megawati 119 ukagera kuri megawati 199

, kuzamura umubare w'abitabira ubwisungane mu kwivuza, ukava kuri 73,8% ukagera kuri 95%, guhanga imirimo mishya ku rubyiruko n'abagore, Kwita kuri gahunda ya ndi umunyarwanda n�izindi gahunda nziza z�imibereho myiza y'abaturage, kubaka imihanda n'amavuriro n�ibindi. Perezida wa repubulika Paul kagame, yashimiye muri rusange uburyo uturere twitwaye mu mihigo, n�uburyo batanze amanota, ariko na none agaruka ku kibazo cy�uturere duhora tugaragara mu myanya ya nyuma. {�Ahakigaragara ibibazo ntabwo biterwa buri gihe no kubura uburyo, akenshi ni abayobozi batuzuza inshingano zabo,nk'abayobozi mugomba gukora ibyo muvuga, imvugo ikaba ingiro, ni inshingano yacu gukemura ibibazo abaturage bahura nabyo mu buryo bukwiye� } 

perezida Kagame Umukuru w�igihugu kandi yanagarutse ku kibazo cy�abanyereza umutungo w�igihugu, asaba ko ibyo abayobozi bahabwa gukoresha mu nyungu z�abaturage, batagomba kubikoresha mu nyungu zabo bwite ko abanyereza umutungo w�abanyarwanda bagomba gukurikiranwa, kuko u Rwanda rudafite byinshi ku buryo buri muyobozi yakwikoreramo ngo hagire igisagukira umuturage. Muri uyu muhango kandi hanakozwe igikorwa cyo guhemba uturere tune twabaye utwa mbere aritwo Kicukiro yagize amanota 76,1%, Ngoma 75,8 ndetse na Ngororero na Huye banganyije 75,1%, twahawe ibikombe, by�uko twaje ku isonga mu kwesa imihigo y�umwaka ushize.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira