Ubukerarugendo n’ubutwererane ni inzira y’iterambere
Yanditswe Sep, 17 2014 16:09 PM |
1,380 Views
Abitabiriye inama ku iterambere ry’ubucuruzi mpuzamahanga, kuri uyu munsi wayo wa 2 bunguranye ibitekerezo ku butwererane hagati y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, aho banenze bimwe muri ibyo bihugu byinjira mu bucuruzi bwakagombye gukorwa n’abenegihugu. Banifuje kandi ko ubu butwererane bwava ku rwego rwa za Leta bukagera ku rwego rw’ibigo by’ishoramari. Ibindi biganiro byagarutse ku buryo ubukerarugendo bwaba inzira y’iterambere ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse byakwitabira, ariko hanengwa uburyo ibihugu bya Afurika usanga bitagendererana mu rwego rw’ubukerarugendo.
Bimwe mu bigaragara nk’imbogamizi ku butwererane hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere(cooperation sud-sud) harimo amategeko agenga imisoro n’amahoro, gusabwa guca mu biro byinshi (bureaucratie), ruswa, ikibazo cy’ibikorwaremezo, icy’ingufu n’ibindi. Ibi inararibonye zinyuranye zirimo n’abaminisitiri batanze ikiganiro kuri ubu buhahirane, basanga bituma Afurika ntacyo yohereza hanze, ahubwo igahora yakira.
Mu byo yakira, harimo n’abashoramari bamwe bakaza gukora akazi nk’ak’abenegihugu, kandi ubu butwererane bwakagombye gushingira ku guhana ubumenyi n’ikoranabuhanga (transfert des connaissances et technologies).
Minisitiri w’ubucuruzi no guteza imbere abikorera muri Niger, Alma Omarou, avuga ko ibi aho bikorwa bidakwiriye:
{“Byari bikwiye ko bo cyane cyane abashinwa, bakorana n’abafatanyabikorwa babo b’Abanyafurika, bakirinda kubasimbura muri byose. Abashinwa benshi batangiye gukora ndetse n’ubucuruzi buto, ntabwo bakwiye kuva mu Bushinwa baje gusimbura wa mucuruzi wo hasi uri ku muhanda, ucuruza amandazi cyangwa ibitenge, kandi nibyo birimo kuba mu bihugu bimwe. Nibikomeza gutya ntabwo ibihugu byacu bizapfa bigize inganda.”}
Naho ku buhahirane usanga bukorwa hagati ya za guverinoma gusa, ambasaderi Yu Jianhua uhagarariye Ubushinwa mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO) asanga budahagije:
{“Ubutwererane hagati ya za guverinoma si bwo kamara gusa. Ku rundi ruhande usanga hakwiye gukorana mu buryo buziguye hagati y’abakora ubucuruzi ubwabo.”}
Mu kiganiro kirebana n’ubukerarugendo nk’amahirwe ku bigo bito n’ibiciriritse, minisitiri w’ubukerarugendo n’umuco muri Seychelles Alain St. Ange yavuze ko igihe cyose abatuye ibihugu bya Afurika batagendererana batazabasha gukundisha isi ibyiza Afurika ifite.
Kuri iki cy’uko abanyafurika batitabira ubukerarugendo bw’iwabo, binemezwa na Davidson Mugisha umunyarwanda ukora muri uru rwego.
N’ubwo bimeze gutya ariko, ngo ntibibuza ko ubukerarugendo ku isi bugize 5% mu bukungu nk’uko bitangazwa na Pascal Lamy wo mu ishami rya Loni rishinzwe ubukerarugendo(UNWTO)
Mu gihe Afurika igenda ikurura ba mukerarugendo, abashoramari barahamagarirwa kwinjira muri uru rwego kuko ngo gutangiramo ubucuruzi bitagora.