AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ku gisozi niho hatangirijwe gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 20 genocide yakorewe abatutsi

Yanditswe Apr, 07 2014 09:06 AM | 7,033 Views



Kuva kuri uyu wa mbere, mu Rwanda hatangiye icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ku rwego rw’igihugu, byatangirijwe ku rwibutso rwa jenoside ruri ku Gisozi mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali no gushyira indabyo ku mva rusange zishyinguyemo inzirakarengane zishwe muri jenoside mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro bambuwe n’abicanyi. Ni igikorwa cyayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n’abandi bayobozi bakuru baje kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi, barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye Ban Ki-Moon, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe Madame Nkosazana Clarice Dramin Zuma n’abandi bakuru b’ibihugu bitandukanye. Nyuma yo gushyira indabyo ku mva rusange zishyinguyemo inzirakarengane zishwe muri jenoside, umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yacanye urumuri rutazima rw’icyizere ruzamara iminsi 100. Nyuma ibindi bikorwa byakomereje kuri Stade Natinale Amahoro i Remera. Insanganyamatsiko yo kwibuka muri uyu mwaka igira iti “Twibuke, twiyubaka”. Urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda rwa Kigali rwubatse ku Gisozi, rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 259 y’inzirakarengane zishwe muri jenoside zaturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali. Umuyobozi mukuru w’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri Ku Gisozi, Fred Mutanguha avuga ko ibikorwa by’uru rwibutso byatangiye mu mwaka wa 1999, ariko rukaba rwaratashywe ku mugaragaro ku italiki 07 Mata 2004 na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura