AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

17 kamena 1994 :Inama ya Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari inyenzi

Yanditswe Jun, 17 2020 11:59 AM | 26,986 Views



Ubutwari bw’Abatutsi bo mu Bisesero bumaze kumenyekana mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri 1994, Abasesero bahanganye n’ibitero by’interahamwe igihe kirenze amezi abiri kugeza ubwo Inama ya Guverinoma ya KAMBANDA ishyira icyo kibazo ku byagombaga kwigwaho mu nama yo ku wa 17 Kamena 1994. Hafashwe icyemezo cyo koherezayo abasilikare n’umubare munini w’interahamwe kugira ngo bice Abasesero bari bakirwanaho bakoresheje intwaro gakondo. 

Kuri iyi tariki ya 17 Kamena 1994, ni nabwo nyuma y’uko Abatutsi bari muri Centre National de Pastorale Saint Paul babohowe n’Ingabo za FPR Inkotanyi, Interahamwe n’abasilikare ba Leta bamariye umujinya wabo ku Batutsi bari bahungiye muri Kiriziya ya Sainte Famille. Mu masaha ya saa yine z’amanywa, igitero kinini cyagiye kuri Kiriziya ya Sainte Famille kihica hafi Abatutsi bari bahamze iminsi barahahungiye. 

  1. UMUGAMBI WA GUVERINOMA WO GUTSEMBA ABATUTSI MU BISESERO WAFASHWE KU WA 17 KAMENA 1994

Agenda za ba Minisitiri Pauline NYIRAMASUHUKO, Augustin NGIRABATWARE na Edouard KAREMERA zivuga ku nama ya Guverinoma yabaye ku wa 17 Kamena 1994 zigaruka ku bintu byaganiriweho harimo iyicwa ry’Abatutsi mu Bisesero. Muri Agenda z’abo ba Minisitiri bigaragara ko ikibazo cyo kuba mu Bisesero hari hakiri Abatutsi bataricwa aricyo cyizweho nk’ingingo nyamukuru. NYIRAMASUHUKO yanditse ko « muri Komini Gishyita, segiteri Bisesero, hari Inyenzi ». 

Muri Agenda ya KAREMERA ho hagaragara icyemezo cyafatiwe abo Batutsi bo mu Bisesero bitaga Inyenzi. KAREMERA yanditse mu gifransa ko Guverinoma ifashe icyemezo ko mu Bisesero hagomba kugabwayo igitero kidasanzwe, hakifashishwa abasilikare bavuye ku Gisenyi, bigakorwa bitarenze tariki 20 Kamena 1994. 

Yabivuze muri aya magambo:” Guverinoma yemeje ko haba igitero gikomeye mu Bisesero, byaba ngombwa Gisenyi igatanga ubufasha kandi bikaba bitarenze tariki ya 20 Kamena 1994”

Inama ya Guverinoma yanemeje ko kugira ngo icyo gikorwa kigere ku ntego yacyo yose, ko hagomba gushakwa intwaro z’inyongera zigahabwa Interahamwe mu rwego rwa « auto-defense civile » kugira ngo zishobore gukora ubwicanyi.

Muri Agenda ya NYIRAMASUHUKO, handitse ko Abasesero aria bantu bazwi mu mateka y’u Rwanda, b’abarwanyi kuva ku gihe cy’ubwami, ngo kandi hari abahakomoka bagiye muri FPR barimo POLISI Denis. NYIRAMASUHUKO anandika ko ngo BISERUKA wari umusilikare mukuru muri FPR wahoze mu ngabo za Let aya HABYARIMANA, ngo ariwe watoranyije Bisesero nk’ahantu habereye gutangiza urugamba rwo kubohoza Gisenyi. NYIRAMASUHUKO akavuga ko ibyo byerekana ko FPR izatera ku Gisenyi inyuze mu Bisesero na Kabuhanga, ngo ikaba ariyo mpamvu hakenewe vuba Operasiyo idasanzwe (opération musclée) mu Bisesero.

Iyo gahunda yo gutera mu Bisesero inagaragara muri Agenda ya NGIRABATWARE aho yanditse ko hemejwe gushyira imbaraga mu rugamba kandi bigakorerwa ahantu hose.

Muri iyo nama, hanafashwe umwanzuro ko kugira ngo ibikorwa remezo bimwe na bimwe biri mu Karere ka Bisesero bitangirika kubera igikorwa cyo gutera mu Bisesero cyategurwaga, ko ari ngombwa koherezayo abajandarume n’abavuye mu ngabo bo kubirinda. Ibikorwa byavuzwe bigomba kurindwa ni : iby’amashanyarazi, Uruganda rw’icyayi rwa Gisovu, Umunara wa televiziyo na radiyo wa Karongi n’iby’Umushinga wa Crete Zaire Nil.

Iki ni ikimenyetso gikomeye cyerekana umugambi wa Jenoside, aho ibikorwa remezo bifatwa nk’aho bifite agaciro kurusha abaturage b’absivile bazizwa gusa ko ari Abatutsi. Mu bategetsi bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ubu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Bisesero harimo : ba Minisitiri bakomoka muri Kibuye Edouard KAREMERA, Eliezer NIYITEGEKA, Emmanuel NDINDABAHIZI, Perefe Clement KAYISHEMA, Alfred MUSEMA diregiteri w’uruganda rw’icyayi rwa Gisovu. Aba bose bahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), bakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu. NIYITEGEKA na KAYISHEMA baguye muri gereza.

Abandi babigizemo uruhare ni : Burugumesitiri wa Gisovu Aloys NDIMBATI na Burugumesitiri Charles SIKUBWABO wa Gishyita. Aba bombi barashakishwa n’Ubutabera mpuzamahanga. Hari kandi Yussuf MUNYAKAZI na Obed RUZINDANA bombi bakaba barakatiwe igifungo cy’imyaka 25 na TPIR. 

2.  COLONEL Innocent BAVUGAMENSHI YIKOMWE N’INAMA YA GUVERINOMA AZIZWA KUTEMERA UMUGAMBI WA JENOSIDE

Muri Agenda ya NYIRAMASUHUKO handitse ko ikindi kibazo cyasuzumwe mu nama ya Guverinoma yo ku wa 17 Kamena 1994 ari ikijyanye n’imyitwarire ya Colonel Innocent BAVUGAMENSHI wari umuyobozi wa jandarumori muri Perefegitura ya Cyangugu. NYIRAMASUHUKO yanditse ko Liyetona Koloneli Claudien SINGIRANKABO ariwe wari ushinzwe ibikorwa by’ubwicanyi bwitwaga « auto-defense civile » muri Cyangugu, akaba yaragaragaje ko ibyo ibyo bikorwa bibangamiwe n’imyitwarire ya Colonel BAVUGAMENSHI utarashakaga kwica. Aba basilikare bakuru bombi bakomokaga i Cyangugu.

Colonel BAVUGAMENSHI yashyizwe i Cyangugu ku wa 20 mata 1994 asimbuye Major Innocent MUNYARUGERERO wakomokaga mu Ruhengeri wagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi i Cyangugu afatanyije na Liyetona Samuel IMANISHIMWE, Perefe BAGAMBIKI na ba superefe Emmanuel KAMONYO, Theodore MUNYANGABE, Gerard TERUBURA n’abandi.

Colonel Innocent BAVUGAMENSHI aho agereye i Cyangugu yitwaye ku buryo bwiza yanga gukora Jenoside, akora ibyo ashoboye byose arwana ku Batutsi. Inkambi y’i Nyarushishi niwe wayirindishije abajandarume yizeye abaha amabwiriza yo kurinda Abatutsi bari bayishyizwemo ndetse abategeka ko Interahamwe nizizajya zizana gutwara abo zica, ko bazakoresha intwaro bakarinda abantu bari mu nkambi i Nyarushishi.

Guverinoma yanishimiye ko gahunda y’ubwicanyi ya « auto-defense civile » igenda yitabirwa cyane, ko hamaze kwakirwa imisanzu y’abaturage ingana na miliyoni makumyabiri n’ebyiri z’amafranga y’u Rwanda agenewe gukomeza ibikorwa bya Jenoside.

3.  GUVERINOMA YASIMBUJE BAMWE MURI BA BURUGUMESITIRI N’ABAYOBOZI MU ZINDI NZEGO KUGIRA NGO BIHUTISHE JENOSIDE

Uko Ingabo za FPR-INKOTANYI zagendaga zitsinda abicanyi zinahagarika Jenoside, ba Burugumesitiri bamwe n’abandi bategetsi mu nzego zimwe na zimwe barahunze batinya ko bafatwa bakabazwa ubwicanyi bakoze. Guverinoma yasimbuje benshi mu nama yo ku wa 17 Kamena 1994. Abategetsi bashyizweho ni aba ngaba, kandi bose ni abantu b’intagondwa bemeraga umugambi wa Jenoside.

Muri Minisiteri y’Imari hashyizweho aba ngaba:

Umuyobozi mukuru w’Ibiro bya Minisitiri (Director of Cabinet/Directeur de cabinet) : NTIRIGIRUMWE Gervais ; Umujyanama ushinzwe Politiki n’Amategeko : VAINQUEUR Alphonse ; Umuyobozi mukuru muri Minisiteri : NTAHONDI Felicien ; Umuyobozi mukuru wa Banki Nkuru y’Igihugu : NTIRUGIRIMBABAZI Denis ; Umuyobozi mukuru wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) : GASAMUNYIGA Froduald.

Hanashyizweho ba Burugumesitiri cumi na batanu (15) bakurikira : 

Muri Perefegitura ya Ruhengeri, Komini Kinigi: HAGUMIMANA Etienne, Mukingo : KAJELIJELI Juvénal. Muri Perefegitura ya Butare,Perefe : Liyetona Koloneli Alphonse NTEZIRYAYO ; Komini Nyabisindu : NGIRUWONSANGA Vincent, Rusatira : KANDAGAYE Jean Marie Vianney, Muganza : NDAYAMBAJE Elie, Ndora : UWIZEYE Fidèle

Muri  Perefegitura ya Gitarama, KominiMasango : MWANAFUNZI Anthere, Nyabikenke : MUSABYIMANA Vedaste, Nyakabanda : NSABIMANA Camille, Musambira : KARANI Dominique. Muri Gisenyi, Komini Nyamyumba : NZITABAKUZE Henri

Kigali y’Umujyi na Kigali Ngali, Komini Kicukiro : KARANGANWA Gerard, Kanombe : NDUWAYEZU Jean, Tare : RUKIMBIRA Leodomir, Butamwa : MUHIZINA Sebastien.

4.  UGUTSINDWA KWA GUVERINOMA YA KAMBANDA N’INGABO ZAYO KWATANGIYE KWIGARAGAZA MU NAMA ZA GUVERINOMA

Nkuko bigaragara muri Agenda ya Edouard KAREMERA, Inama ya Guverinoma yo ku wa 17 Kamena 1994, yanagaragaje ikibazo cyari hagati ya Guverinoma n’abasilikare, yandika ko abasilikare banengaga Guverinoma ko ba Minisitiri n’abandi bategetsi bahunga ahantu hari ibibazo, bishakira aho babona ubwihisho, cyane cyane mu bice byegereye imipaka n’amahanga, aho gufatanya n’abasilikare ku rugamba. 

KAREMERA yanditse ko hamwe mu hagaragarira icyo kibazo ari ubwitabire buke bw’aba Minisitiri mu nama za Guverinoma kuko nko mu yabaye kuri iyo tariki yitabiriwe n’abaminisitiri icyenda (9) bonyine. Ikindi cyavuzwe kigaragaza ugucika intege kwa Guverinoma y’abicanyi yari iyobowe na KAMBANDA ni ikijyanye no kuba abategetsi bakuru harimo na ba Minisitiri bari bashishikajwe ni kujyana imiryango yabo mu bihugu byo hanze. Bikerekana ko ubufatanye bwari buke.

UMWANZURO

Ibikorwa bya Guverinoma byo kwemeza kugaba ibitero bya gisilikare ku basivile b’Abatutsi bari bataricwa mu Bisesero, gukomeza guha intwaro n’imyitozo Interahamwe muri « auto-defense civile » ni bimwe mu bintu bibi bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yavuye mu mugambi wa Leta wo gushaka kumaraho Abatutsi bo mu Rwanda.

Bikorewe i Kigali ku wa 17 Kamena 2020

Dr BIZIMANA Jean Damascene

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Kimisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage