AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

18 Kamena 1994: Minisitiri Karemera yandikiye Umuyobozi w’Ingabo ku Gisenyi amubwira uko bazica abatutsi mu Bisesero

Yanditswe Jun, 18 2020 15:27 PM | 80,021 Views



Inama ya Guverinoma yo ku wa 17 Kamena 1994 yemeje ko Abatutsi bo mu Bisesero bagomba kwicwa ku buryo bwihuse, kandi hagafatwa ingamba zo kurinda ibikorwa remezo byo mu karere Bisesero iherereyemo. Ishyirwa mu bikorwa ry’ubwo bwicanyi ryarihutishijwe ku buryo bwose bushoboka bikozwe na Guverinoma ya KAMBANDA n’abasilikare bayo.

1)  LIYETONA KOLONELI Anatole NSENGIYUMVA YAHAWE AMABWIRIZA YO GUTANGA ABASILIKARE BO KWICA ABATUTSI MU BISESERO

Ku itariki 18 Kamena 1994, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya Komini, Edouard KAREMERA, ukomoka muri Komini Mwendo ku Kibuye, yanditse asobanura uko kwica Abatutsi mu Bisesero bigomba gukorwa.

Minisitiri KAREMERA yandikiye umuyobozi w’ingabo muri perefegitura ya Gisenyi, Liyetona Koloneli Anatole NSENGIYUMVA, amumenyesha ibijyanye na Operasiyo yo kwica Abatutsi mu Bisesero abimandikira muri aya magambo :

« Bwana muyobozi w’ingabo mu Karere,

Nishimiye kubamenyesha ko mu inama y’Abaminisitiri yo kuwa gatanu tariki ya 17 Kamena 1994, Guverinoma yemeje gusaba ubuyobozi bw’ingabo mu Karere ka Gisenyi gushyigikira ikigo cya jandarumeri cya Kibuye mu gufatanya n’abaturage kujya gushakisha umwanzi muri Segiteri ya Bisesero, muri Komini ya Gishyita, yahindutse indiri ya FPR.

Guverinoma irasaba ko iyo operasiyo igomba kuba yarangiye bidasubirwaho bitarenze tariki ya 20 Kamena 1994.

Mu gihe Minisitiri w’Ingabo adahari kubera ko yagiye mu butumwa bwa Leta hanze y’igihugu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Iterambere rya komini yahawe uburenganzira bwo kubamenyesha iki cyemezo no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryacyo.

Prefe wa Perefegitura Kibuye n’umuyobozi wa jandarumori ku Kibuye nahaye kopi y’iyi baruwa, basabwe gukora ibishoboka kugira ngo iyi operasiyo ishobore gukorwa no gutungana mu gihe ntarengwa giteganyije »

Abategetsi bahawe kopi y’iyi baruwa ni aba bakurikira : Minisitiri w’Intebe Jean KAMBANDA, Minisitiri w’Ingabo Augustin BIZIMANA, Perefe wa Kibuye Dr Clement KAYISHEMA na Komanda wa jandarumori ku Kibuye Major Jean Baptiste JABO. Twibutse ko Minisitiri w’ingabo Augustin BIZIMANA yari mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Cameroun, akaba yari yarasigariweho na Koloneli Theoneste BAGOSORA ari nawe wayoboye ibikorwa bya Jenoside bireba Minisiteri y’ingabo.

Bisobanuye ko aba bategetsi aribo bahawe inshingano zo gushyira mu bikorwa umugambi wa Leta wagaragariye mu cyemezo cya Guverinoma ya KAMBANDA cyo ku wa 17 Kamena 1994 cyasabaga kwica Abatutsi bo mu Bisesero.

2)  IBARUWA YA Edouard KAREMERA NI IKIMENYETSO RY’URUHARE RW’INZEGO NKURU ZA LETA MU ITEGURWA N’IKORWA RYA JENOSIDE

Amagambo akoreshejwe muri iyi baruwa ya Minisitiri KAREMERA arahagije kugira ngo yumvikanishe ko iyicwa ry’Abatutsi ryateguwe kandi rikayoborwa na Guverinoma ikoresheje ingabo zayo ndetse n’abategetsi bo mu nzego zitandukanye n’urubyiruko rw’Interahamwe n’Impuzamugambi. Birerekana ku buryo budasubirwaho ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari ubwicanyi bwa Leta. Ni nayo mpamvu aba Minisitiri batandukanye ba Guverinoma ya KAMBANDA bafashwe n’ubutabera mpuzamahanga, bakaburanishwa, abenshi muri bo bagahamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.

Abahamwe n’ibyaha mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ni aba bakurikira :

Minisitiri w’Intebe Jean KAMBANDA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini Edouard KAREMERA, Minisitiri w’Imari Emmanuel NDINDABAHIZI, Minisitiri w’Igenamigambi Augustin NGIRABATWARE, Minisitiri w’Itangazamakuru Eliezer NIYITEGEKA, Minisitiri w’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi Jean de Dieu KAMUHANDA, Minisitiri w’Umuryango Pauline NYIRAMASUHUKO, Minisitiri w’Urubyiruko n’Amashyirahamzwe Callixte NZABONIMANA.

Naho Minisitiri w’Ubucamanza Agnes NTAMABYALIRO yahamwe n’icyaha cya Jenoside n’ubutabera bwo mu Rwanda.

Abandi bahamijwe icyaha cya Jenoside mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) nk’ikimenyetso kigaragaraza uruhare rwa Leta mu gutegura no gushyira mu bikorwa iyicwa ry’Abatutsi, harimo abasilikare bakuru bakurikira : Colonel Theoneste BAGOSORA, Kolonel Tharcisse RENZAHO, Koloneli Aloys SIMBA, Kolonel Ephrem SETAKO, Liyetona Koloneli Anatole NSENGIYUMVA, Liyetona Koloneli Alphonse NTEZIRYAYO, Liyetona Kolonel Tharcisse MUVUNYI, Major Aloys NTABAKUZE, Kapiteni Ildephonse NIZEYIMANA, Liyetona Ildephonse HATEGEKIMANA, Liyetona Samuel IMANISHIMWE. Hari kandi Major Bernard NTUYAHAGA wahamijwe Jenoside n’Urukiko rw’i Buruseli mu Bubiligi ndetse na Kapiteni Pascal SIMBIKANGWA wahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa.

Abandi bahamijwe icyaha cya Jenoside na TPIR ni abari abayobozi bakuru mu nzego za Leta barimo : Callixte KALIMANZIRA umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Bosco BARAYAGWIZA umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Matayo NGIRUMPATSE perezida w’Ishyaka rya MRND ku rwego rw’Igihugu, Francois KARERA perefe wa Kigali Ngali, Sylvain NSABIMANA perefe wa Butare, Clement KAYISHEMA perefe wa Kibuye, Dominique NTAWUKURIRYAYO superefe wa Gisagara, SEMANZA Laurent wayoboye Komini ya Bicumbi, RUGAMBARARA Juvenal wasimbuye Semanza kuri uwo mwanya, Paul BISENGIMANA burugumesitiri wa Gikoro, Joseph KANYABASHI burugumesitiri wa Ngoma, Elie NDAYAMBAJE burugumesitiri wa Muganza, Juvenal KAJELIJELI burugumesitiri wa Mukingo, Jean Baptiste GATETE wayoboye Komini Murambi, Sylvestre GACUMBITSI burugumesitiri wa Rusumo na Jean Paul AKAYESU burugumesitiri wa Taba.

Ladislas NTAGANZWA wari burugumesitiri wa Nyakizu yoherejwe na TPIR kuburanishwa n’Inkiko z’u Rwanda, ahamwa n’icyaha cya Jenoside akatirwa igifungo cya burundu.

Mu bandi bahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahnga Rwashyiriweho u Rwanda harimo abihaye Imana : Padiri Emmanuel RUKUNDO na Padiri Athanase SEROMBA wategetse gusenyera Kiliziya ya Nyange ku Batutsi bari bayihungiyemo.

Izi manza zirerekana neza ko nta rwego na rumwe rutakoze Jenoside, bigashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha cyateguwe kandi gishyirwa mu bikorwa na Leta.

Bikorewe i Kigali ku wa 18 Kamena 2020

Dr BIZIMANA Jean Damascene

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Kimisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize