AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

2017-2018: UR yateganyije gutanga amasoko 127 itayafitiye ingengo y'imari

Yanditswe Sep, 12 2019 10:14 AM | 9,709 Views



Kaminuza y’u Rwanda ubwo yatangaga ibisobanuro ku makosa mu micungire y’imari n’umutungo yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta hagaragayemo ikibazo cy’amasoko afite agaciro gasumba ako yari agenewe.

Minisiteri y’Uburezi ireberera uru rwego yo inavuga ko nta masoko agera muri miliyari 40 yatangwa mu mwaka umwe.

Imbere ya Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'imari n'umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, (PAC), abahamagajwe ngo basobanure amakosa yakozwe na Kaminuza y’u Rwanda agaragazwa na Raporo ya 2017/2018 y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Muri ayo makosa harimo ajyanye n’imitangire y’amasoko, kuko mu igenamigambi rya Kaminuza y’u Rwanda, hagombaga gutangwa amasoko 127 afite agaciro ka miliyari zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko haza gutangwa 53 gusa bivugwa ko afite agaciro ka miliyari zisaga 48.

Ni ibintu Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Samuel Mulindwa asanga bidashoboka mu mwaka umwe.

Yagize ati “N’ubwo wari gufata imyaka 2 ntibyari kugera kuri ariya mafaranga. Uyu mwaka babonye 17.7, umwaka uwubanziriza babonye miliyari 13; iyo myaka 2 nta n’ubwo zigera kuri miliyari 48. Babanze baduhe clarification, ese biriya ni byo?”

Iki kibazo cyaje kuba agatereranzamba, kuko abakozi bashinzwe imitangire y’amasoko n’igenamigambi muri Kaminuza y’u Rwanda na bo bitanye ba mwana ndetse ibisobanuro byabo ntibyanyura abadepite bagize PAC.

Ku rundi ruhande, umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imitangire y’amasoko ya Leta, RPPA, Kayira Antoine, yagaragaje ko mu igenamigambi ry’imitangire y’ayo masoko hakozwe amakosa ashobora no kuvamo icyaha.

Ati “Ni ukuvuga ngo igenamigambi ry’itangwa ry’amasoko ntabwo rishobora gutegurwa hirya y’itegurwa ry’ingengo y’imari kugirango estimated cost ibe ifite aho ivuye.”

Kuri iki kibazo cy’amasoko, haniyongereyeho icy’urubanza Kaminuza y’u Rwanda yatsinzwe kirebana na koleji ya Rukara, yishyuye rwiyemezamirimo miliyoni zisaga 475 mu gihe amasezerano yavugaga ko agomba kwishyurwa miliyoni 404.

Gusa umuyobozi wayo wungirije ushinzwe imari, Madame Francoise Kayitare Tengera avuga ko bajuriye.

Ati “Abantu bari muri ino case ntabwo bakiri abakozi muri Kaminuza y’u Rwanda bari baranafunzwe n’ubwo harimo ababaye abere ubu barafunguwe. UR yarareze n’ubwo twatsinzwe ku rwego rwa mbere ariko twarajuriye.”

Igihangayikishije ni uko Umuyobozi w’ubugenzuzi bw’imari mu Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta, Nadine Musanabandi yemeza ko nta tandukaniro rinini riri muri raporo yaganirwagaho n’izayikurikiye kugeza uyu munsi.

Kaminuza y’u Rwanda itangaza ko ikomeje gushaka uburyo yakumira amakosa mu micungire y’umutungo n’imari by’igihugu ishaka abakozi bafite ubumenyi n’ubudakemwa mu mikorere.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Musafiri Papias Malimba yagize ati “Ngira ngo niba mwakurikiye muri introduction abantu benshi bagiye bavuga acting, acting… mu by’ukuri iyo yari directive ya board y’uko iyi myanya igomba gusubizwa ku isoko kugira ngo tubone abantu atari ukureba skills gusa ahubwo na attitude towards the work.”  

Kugeza ubu bisobanurwa ko Kaminuza y'u Rwanda yubahiriza inama z'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ku gipimo cya 41% mu gihe ubusanzwe iki gipimo kitagomba kujya munsi ya 61%.

Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira