AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

2018-2021: 61.3% by'amadosiye RIB yakoze, abaregwa bakurikiranwe badafunze

Yanditswe Jan, 15 2022 19:17 PM | 6,399 Views



Abaturage batandukanye bahamya ko ubufatanye n’ Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bwatumye barushaho kugira imbaraga zo kurwanya icyaha no kugikumira kitaraba.

Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ruvuga ko abaturage bakwiye gusobanukirwa neza imikorere y’ uru rwego.

Abaturage batandukanye hirya no hino mu gihugu bagaragaza ko bamaze gusobanukirwa urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB n’ akamaro rubafitiye mu kwimakaza umutekano wabo n'uw'igihugu muri rusange .

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry , avuga ko abaturage bakwiye gusobanukirwa neza imikorere y’uru rwego kandi bakarushaho kurwitabaza nta cyo bishisha kuko ari uburenganzira bwabo.

Yagize ati "Ni muri urwo rwego twakozemo iyo raporo ariko noneho bikagenda binasubiza bamwe mu bantu bavugaga ko RIB gufunga byaruse gukurikirana umuntu adafunze hakaba hari n'abandi bavuga ko RIB idafunga abantu bakoze ibyaha,ubwo n ink'impande 2 bamwe bavuga ko RIB yihutira gufunga itabanje gusuzuma hakabaho n'urundi ruhande ruvuga ko RIB ifunga abanyabyaha.  Rero iyi mibare izafasha abantu gusobanukirwa ibyerekeranye n'ihame ryo mu mategeko rivuga ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze."

Imibare itangwa na RIB yerekana ko 61.3%  by’ amadosiye y’ abakekwaho ibyaha yohererejwe ubushinjacyaha hagati ya 2018 na 2021 yakurikiranwe badafunze na ho 34.2% bagakurikiranwa bafunze. Ni mu gihe abakekwa bari bagishakishwa bo bari 4.5%.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #