AGEZWEHO

  • Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama – Soma inkuru...
  • Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto) – Soma inkuru...

2019: Mu gihembwe cya 2 umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutseho 12,2% -NISR

Yanditswe Sep, 17 2019 10:48 AM | 10,692 Views



Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kiratangaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2019 umusaruro mbumbe w'igihugu wazamutse ku kigero cya 12,2 % ugereranije n'igipimo wari uriho mu gihembwe cya mbere cya 2019, aho umusaruro mbumbe w’igihugu wari wiyongereye ku rugero rwa 8.4 %.

Mu gihembwe cya Kabiri cya 2019, umusaruro mbumbe w'igihugu wari (GDP)  ufite agaciro ka miliyari 2,255, z'amafaranga y'u Rwanda, uvuye kuri miliyari 2,001 mu gihembwe cya kabiri cya 2018, ibi bikaba bishatse kuvuga ko umusaruro mbumbe w’igihugu mu gihembwe cya kabiri cya 2019 wazamutse ku gipimo cya 12,2%.

Hashyirwa ahagaragara imibare y’izamuka ry’umusaruro mbumbe w’igihugu, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare Yusuf Murangwa, yagaragaje uburyo umusaruro w’ubuhinzi, inganda na serivisi wagiye uzamuka.

Yagize ati "Mu buhinzi ibiribwa bisanzwe tujya dukoresha mu ngo zacu byiyongeyeho 4% cyane cyane bitewe n’umusaruro mwiza wabonetse muri season A muri uyu mwaka kuva mu kwezi kwa 10 ikagera mu kwezi kwa 2 k’uyu mwaka, ikawa yiyongereyeho 21% ariko icyayi cyo cyagabanutseho 3%. Ubwubatsi bwazamutse cyane kuri 32%, inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi na zo zongereye umusaruro  ku rugero rwa 43%. Serivise zazamuwe cyane n’ibikorwa by’ubucuruzi budandaza ariko n’ubugurisha ibintu icyarimwe.’’

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko iyi ari intambwe ishimishije u Rwanda rukomeje gutera rukwiye kwishimira, kandi ko n'ubwo habayeho ihungabana ry’ubukungu bw’isi muri rusange ritagize ingaruka cyane ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda muri iki gihembwe cya Kabiri.

Yagize ati "Mu buryo bitugiraho ingaruka ariko na none dushingiye ku byagaragaye mu musaruro mbumbe w’igihugu wo mu gihembwe cya kabiri, tubona ko dufite izamuka rikomeye ariko ntibishatse kuvuga ko u Rwanda rutagerwaho n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ku isi, gusa ariko ingaruka ni nto cyane ugereraniye n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu rusange zituruka ku ihungabana ry’ubukungu bw’Isi ubwaryo.’’

Mu nama ya Biro Politiki iherutse kuba mu mpera z’icyi kumweru gishize Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abagize iyo biro, ko iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda kuri ubu rigaragaza ibishoboka abanyarwanda bageraho batakabaye bibuza, kandi biboneka hake ku isi.

Yagize ati "Ibyo biratwereka ibishoboka ibishoboka rimwe na rimwe tutageraho kandi tubishoboye tukabyibuza ariko twabibonye ibishoboka, binavuze ngo kubona 12,2 %, kubona 8.4% mu Rwanda , iyo ugiye kureba hirya no hino ku isi hose ni hake bishoboka.’’

Mu byiciro by'ubukungu, imibare yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere igaragaza ko umusaruro ukomoka ku buhinzi wazamutse kuri 5%, uw'inganda uzamuka kuri 21% na ho umusaruro ukomoka kuri serivisi uzamuka kuri 12%.

Ni mu gihe mu gihembwe cya mbere cya 2019, umusaruro w’ubuhinzi wari wazamutse ku kigero cya 4%, uw’inganda wazamutse ku kuri 18%, na ho uwa servisi uzamuka ku 8%.

Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu