AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

25/5/1994: Boutros Boutros-Ghali wayoboraga Loni yemeje ko mu Rwanda hari kubera jenoside

Yanditswe May, 27 2020 13:55 PM | 30,884 Views



Ku matariki ya 25-30 Gicurasi 1994, Guverinoma yakoraga Jenoside yagendaga itsindwa n’ingabo za FPR-INKOTANYI, bityo nayo igashyira imbaraga mu gukomeza gukwirakwiza imbunda, grenades n’amasasu mu Nterahamwe no mu basilikare ba Leta kugira ngo bihutishe Jenoside. Guverinoma kandi yashyize imbaraga mu bukangurambaga mu baturage igamije kubumvisha ko bagomba kwinjira mu mugambi wa Jenoside wo gutsemba Abatutsi aho basigaye hose. 

1) Itangazwa ry’amabwiriza yo kwihutisha Jenoside mu cyiswe “auto-defense civile”

Tariki 25 Gicurasi 1994, Guverinoma y’abajenosideri iyobowe na Jean Kambanda yasohoye amabwiriza yanditse agenewe ba Perefe bose abaha umurongo wo kwihutisha itsembwa ry’Abatutsi. Ayo mabwiriza yashyizwe mu cyiswe gahunda ya “auto-defense civile” (bisobanuye ukwitabara kw’abaturage) yari igamije gukaza ubukangurambaga mu baturage b’Abahutu babashishikariza bose kwinjira mu mugambi wa Jenoside byitwa ko ari ukwitabara, bahimba ikinyoma ko ngo Abatutsi bataricwa bafite za brigades hose mu gihugu zatojwe n’Inkotanyi ngo zizice Abahutu. 

Icya kabiri cy’ingenzi cyarangaga ayo mabwiriza kwari ugushyiraho uburyo bwo gukomeza gutanga imbunda, grenades, amasasu n’imihoro ahantu hose hari hakiri Abatutsi bataricwa nko mu Bisesero aho bari bagikomeje kwirwanaho bakoresheje intwaro gakondo. 

Ba Minisitiri bahawe ubutumwa bwo kujya muri za Perefegitura zari zitarabohorwa n’ingabo za FPR-INKOTANYI kugira ngo bamenyekanishe ayo mabwiriza yo kwica kandi bafatanye n’abasilikare n’abajandarume ba Leta y’abicanyi mu gutanga ibikoresho bya ngombwa mu kwihutisha ikorwa rya Jenoside. Minisitiri w’itangazamakuru Eliezer Niyitegeka na Edouard Karemera wari uw’ubutegetsi bw’igihugu bahawe ubutumwa bwo kwihutisha Jenoside mu Batutsi ba Perefegitura ya Kibuye. 

Eliezer Niyitegeka na Edouard Karemera bakurikiranywe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, bahamwa n’icyaha cya Jenoside, bahanishwa igifungo cya burundu. Eliezer Niyitegeka yapfiriye muri gereza muri Mali ku wa 28 werurwe 2018.

Naho Minisitiri Callixte Nzabonimana wari uw’urubyiruko n’amashyirahamwe yahawe ubutumwa bwihariye bwo gukomeza kuyobora iyicwa ry’Abatutsi muri Perefegitura ya Gitarama kandi yabigezeho. Nzabonimana nawe yaburanishijwe n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiweho u Rwanda ahamwa n’icyaha cya Jenoside ahanishwa igifungo cya burundu ku wa 31 gicurasi 2012.  

Perefegitura ya Butare yakomeje gushingwa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’itarambere ry’Umuryango, nawe akaba yarahamwe n’icyaha cya Jenoside mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, ahanishwa igifungo cy’imyaka 47.

Mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, Jean Kambanda, wari Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’abajenosideri, yemeye icyaha cyo kuba Guverinoma yari ayoboye yarashyizeho gahunda ya “auto-defense civile” mu rwego rwo kuyikoresha mu gutsemba Abatutsi bose mu gihugu.

2) Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yarashyize yemeza ko mu Rwanda hari gukorwa Jenoside

Tariki ya 25 Gicurasi 1994, Boutros Boutros-Ghali wari umunyamabanga mukuru w’ Umuryango w’ Abibumbye yemeje ko ubwicanyi bubera mu Rwanda ari Jenoside. Umunyamabanga mukuru wa Loni yanatangaje ko kutohereza ingabo mu Rwanda byabaye gutsindwa kwa Loni n’umuryango mpuzamahanga muri rusange.

Kuri iyi tariki ni nabwo Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye y’Uburenganzira bwa Muntu ifite icyicaro I Geneve mu Busuwisi yakoze inama yayo yemeza ko ubwicanyi bukorerwa mu Rwanda ari Jenoside, inashyiraho impuguke ikomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire, Bwana Rene Dégni-Ségui, ahabwa inshingano zo kuza mu Rwanda gucukumbura imitererer y’ubwo bwicanyi akabitangira raporo. 

Kuri iyi tariki kandi, Komisiyo mpuzamahanga y’Abanyamategeko yasabye Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi ko yakora ibishoboka kugira ngo abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside mu Rwanda bakurikiranwa. Komisiyo yatanze icyifuzo ko Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi yakwagura inshingano z’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho Yugoslavia kugira ngo rushobore no gukurikirana abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. 

3) Bamwe mu basilikare ba ex-FAR bitandukanyije n’ingabo z’abicanyi kandi Igihugu gikomeza kubohorwa na FPR-INKOTANYI

Tariki 27 Gicurasi 1994, bamwe mu basirikare bakuru bo mu ngabo zakoraga Jenoside (ex-FAR) barimo Kapiteni François Munyurangabo bitandukanyije n’izo ngabo zakoraga Jenoside. Kapiteni Munyurangabo yafashe indege yari iya Leta y’u Rwanda yari yatwaye I Dar-Es-Salam, ayijyana i Nairobi maze atangaza ko asanze FPR-INKOTANYI kugira ngo bakomezanye urugamba rwo kubohora igihugu.

Tariki 29 Gicurasi 1994, ingabo za FPR-INKOTANYI zafashe Umujyi wa Nyanza zishobora gukiza Abatutsi bake bari bataricwa. Naho bukeye bwaho, tariki 30 Gicurasi 1994, Ingabo za FPR-INKOTANYI zafashe Umujyi wa Ruhango. Ingabo z’abicanyi zabonye ko ingabo za FPR-INKOTANYI zizokeje igitutu zizitsinda umunsi ku munsi, bituma Guverinoma y’abajenosideri isaba Umuryango w’Abibumbye ko wabafasha bakagirana ibiganiro na FPR-INKOTANYI. 

Uko ingabo za Leta y’abicanyi zagendaga zitsindwa n’iza FPR-INKOTANYI Jenoside igahagarikwa mu bice bitandukanye by’igihugu, ni nako abajenosideri bashyiraga imbaraga mu gutsemba Abatutsi aho bari basigaye bataricwa. Muri aya matariki ya nyuma y’ukwezi kwa gicurasi 1994, Abatutsi barenga miliyoni bari baramaze kwicwa muri za perefegitura zose z’u Rwanda. Gahunda yiswe auto-defense civile yatangiwemo intwaro, amasasu na za grenades yabigizemo uruhare runini. Iyi gahunda ya auto-defense civile nubwo yihutishijwe mu gihe cya Jenoside yari yaratangiye kuva muri 1991 iri mu mugambi weruye wo kumaraho Abatutsi.

Dr BIZIMANA Jean Damascène

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira