AGEZWEHO

  • Ababyeyi basizwe iheruheru na Jenoside barashima uko bakomeje gufashwa kwiyubaka – Soma inkuru...
  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...

40% by'ingengo y'imari ya 2020-2021 igenewe ibikorwa by'iterambere

Yanditswe Jun, 23 2020 08:12 AM | 28,261 Views



Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagejeje ku nteko rusange y’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ingana na miliyari 3245 aho 40% byayo yagenewe ibikorwa by’iterambere.

Iyo ugereranyije iyi ngengo y’imari ya 2020/2021 n’iy’umwaka urangira wa 2019/2020, usanga yariyongereyeho miliyari 228,6 bingana na 7.5% kuko yo yari miliyari 3017.1 mu gihe iyo minisititi w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yatangarije inteko ingana na miliyari 3245,7.

 Minisitiri Ndagijimana yasobanuriye inteko ishinga amategeko, ko muri uyu mwaka utaha w’ingengo y’imari, amafaranga aturuka mu mahanga azagabanuka bitewe n’ingaruka za COVID-19.

Na ho warebera iyo ngengo y’imari ushingiye kuri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere ugasanga igice kinini cyayo cyaragenewe kwihutisha iterambere ry’ubukungu byagenewe miliyali 1802.5 bingana na 55.5 by’ingengo y’imari yose, mu guhe kwihutisha izamuka ry’imibereho y’abaturage byagenewe miliyali 960.4 bingana na 29.6% by’ingengo y’imari yose naho imiyoborere yagenewe miliyali 482.7 bihwanye na 14.9%.

Minisititi w’imari n’igenamigambi kandi avuga ko mu gusaranganya iyi ngengo y’imari hitawe ku bitekerezo abagize inteko ishinga amategeko batanze ku mbanziriza mushinga y’ingengo y’imari cyane cyane ku birebana n’ibyuho byagaragaraga. Yasobanuye ko habonetse miliyari 187 yagabanyije ku ngengo y’imari isanzwe.

Iyo urebye iyi ngengo y’imari ushingiye ku byiciro izashorwamo, usanga ingengo y’imari rusange izatwara miliyari 1583 bingana na 48.8% na ho ingengo y’imari y’iterambere ingana na miliyari 1298.5 bingana na 40% mu gihe ishoramari rya leta rizatwara miliyari 306.5 bihwanye na 9.4%.

Ingengo y’imari yagenewe kwishyura ibirarane ni miliyari 35.2 bingana na 1.1% na ho ubwizigame bwa leta ku madovize bwagenewe miliyari 22.6 bingana 0.7%.

AMAFOTO: FILS IMAGES
RUZIGA Emmanuel MASANTURA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira