Yanditswe Jul, 18 2020 18:01 PM | 69,314 Views
Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 57 bahoze mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda yitwara gisirikare. Bafatiwe mu mashyamba ya RDC nyuma yo kugabwaho ibitero n’ingabo za Kongo.
Muri aba bose uko ari 57, harimo abarwanyi 29 bo mu mutwe wa P5, batanu ba RUD Urunana, barindwi ba FDLR-FOCA n’abandi 14 ba MRDC-FLN. Bafashwe mu bihe bitandukanye mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo mu mpera z'umwaka wa 2019 ndetse no mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2020. Bashyikirijwe u Rwanda, bajyanwa mu ngando i Mutobo, noneho hatangira no gushakisha imyirondoro yabo ya nyayo, ku buryo ngo bamwe byagaragaye ko hari ibyaha bagomba gukurikiranwaho. Harimo n'abagabye ibitero mu Kinigi mu karere ka Musanze mu kwezi kwa cumi k'umwaka ushize wa 2019.
Uko babarizwa mu mitwe itandukanye, bicuza igihe ngo bataye ubwo bemeraga gushukwa na bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga ari na bo babahaga ibikoresho. Bavuga ko nta cyerekezo gihamye iyo mitwe y'iterabwoba ifite.
Umuvugizi w'umusigire w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha Bahorera Dominique aravuga ko aba bantu bose bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye, akanagaragaza uko bazashyikirizwa ubutabera :
Ati ''Hari abateye mu Kinigi i Musanze abandi bafatiwe muri Congo bagerageza gushaka uko bazatera u Rwanda. Amategeko u Rwanda rugenderaho avuga ko kurema umutwe w'abagizi ba nabi ugamije kubakura mu gihugu bajya gutera ikindi ni icyaha gihanwa n'amategeko. Muri abo 34 barimo aba P5 na RUD Urunana bazashyikirizwa ubushinjacyaha bwa gisirikare kuko hari abo byagaragaye ko hari abasirikare barimo gukurikiranwa mu nkiko bafatanyije na bo, naho abandi basigaye bo muri FDLR Foca na FLN bo bazashyikirizwa ubushinjacyaha bwa gisivili.''
RIB ivuga ko aba bantu 57 bamaze gukorerwa amadosiye azashyikirizwa ubushinjacyaha. Harimo abajenerali 5, aba Colonel 3, aba lieutenant colonel 2, aba capitain, abasirikare batoya n'umusivilli 1 wari umunyamabanganga mukuru wungirije wa FDLR.
John BICAMUMPAKA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
3 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru