AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yafashe mu mugongo Abanya-Kenya nyuma y’urupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...
  • Ben Kayiranga na Mico The Best bateguje igitaramo gikomeye mu Bufaransa – Soma inkuru...

57 babaga mu mitwe irwanya u Rwanda barimo abajenerali 5 beretswe abanyamakuru

Yanditswe Jul, 18 2020 18:01 PM | 69,314 Views



Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 57 bahoze mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda yitwara gisirikare. Bafatiwe mu mashyamba ya RDC nyuma yo kugabwaho ibitero n’ingabo za Kongo.

Muri aba bose uko ari 57, harimo abarwanyi 29 bo mu mutwe wa P5, batanu ba RUD Urunana, barindwi ba FDLR-FOCA n’abandi 14 ba MRDC-FLN. Bafashwe mu bihe bitandukanye mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo mu mpera z'umwaka wa 2019 ndetse no mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2020. Bashyikirijwe u Rwanda, bajyanwa mu ngando i Mutobo, noneho hatangira no gushakisha imyirondoro yabo ya nyayo, ku buryo ngo bamwe byagaragaye ko hari ibyaha bagomba gukurikiranwaho. Harimo n'abagabye ibitero mu Kinigi mu karere ka Musanze mu kwezi kwa cumi k'umwaka ushize wa 2019.  

Uko babarizwa mu mitwe itandukanye, bicuza igihe ngo bataye ubwo bemeraga gushukwa na bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga ari na bo babahaga ibikoresho. Bavuga ko nta cyerekezo gihamye iyo mitwe y'iterabwoba ifite.

Umuvugizi w'umusigire w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha Bahorera Dominique aravuga ko aba bantu bose bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye, akanagaragaza uko bazashyikirizwa ubutabera :

Ati ''Hari abateye mu Kinigi i Musanze abandi bafatiwe muri Congo bagerageza gushaka uko bazatera u Rwanda. Amategeko u Rwanda rugenderaho avuga ko kurema umutwe w'abagizi ba nabi ugamije kubakura mu gihugu bajya gutera ikindi ni icyaha gihanwa n'amategeko. Muri abo 34 barimo aba P5 na RUD Urunana bazashyikirizwa ubushinjacyaha bwa gisirikare kuko hari abo byagaragaye ko hari abasirikare barimo gukurikiranwa mu nkiko bafatanyije na bo,  naho abandi basigaye bo muri FDLR Foca na FLN bo bazashyikirizwa ubushinjacyaha bwa gisivili.''

RIB ivuga ko aba bantu 57 bamaze gukorerwa amadosiye azashyikirizwa ubushinjacyaha. Harimo abajenerali 5, aba Colonel 3, aba lieutenant colonel 2, aba capitain, abasirikare batoya n'umusivilli 1 wari umunyamabanganga mukuru wungirije wa FDLR.


John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira