Yanditswe May, 26 2022 21:28 PM | 66,763 Views
Abagororwa basaga 600 bagororerwa muri gereza 5 zo mu Rwanda basoje amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro bari bamaze amezi 6 bahabwa. Minisiteri y'Umutekano mu gihugu isaba abigishijwe imyuga kudapfusha ubusa amahirwe bahawe.
Aba uko ari 603 basoje amasomo bigiye ku mashuri yo muri za gereza 5 mu gihugu aha harimo Gereza ya Nyarugenge, Nyanza, Huye, Rubavu na Rwamagana.
Imwe mu myuga aba bagororwa bize irimo ubukanishi, ububaji, gutunganya imisatsi n'ubumenyi kuri mudasobwa. Abasoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bavuga ko biteguye kuzabyaza umusaruro ubumenyi bungukiye muri gereza, aba ubu barimo n'abarangije ibihano byabo baje gufata imbamyabumenyi zabo.
Abagororerwa muri Gereza ya Nyarugenge bari basanzwe bafite ibyo bize mbere y’uko batangira kugororwa bavuga ko bafite inyota yo kwiga imyuga n’ubumenyingiro kuko izabafasha kwiteza imbere.
Ubuzima bw’imfungwa n’abagororwa burakomeza bakabona ibibafasha mu buzima bwa buri munsi, ibi bitandukanye n’abatekereza ko muri gereza ari ahantu hari ibibazo gusa. Bamwe mu mu bagororerwa muri Gereza ya Nyarugenge bishimira uburyo bitabwaho.
Umuyobozi w'u rwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa CG Marizamunda Juvenal avuga hari gahunda yo kwagura ibikorwa byo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro imfungwa n’abagororwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ikoranabuhanga imyuga n’ubumenyingiro Irere Claudette avuga ko Minisiteri y’Uburezi izakomeza kuba umufatanyabikorwa mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu magereza.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Gasana Alfred yasabye abasoje amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu magereza kubyaza umusaruro amahirwe bahawe n’igihugu.
Gahunda yo kubaka amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro muri gereza 5 zo mu gihugu yatangiye muri 2020 ikaba yaratewe inkunga n’igihugu cy’u Buhorandi, bikaba biteganyijwe ko iyi gahunda izagezwa no mu zindi gereza.
KWIZERA John Patrick
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru