AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

70% by'impanuka zo mu muhanda ziva ku bakoresha moto--CHUK

Yanditswe Nov, 22 2018 00:15 AM | 3,443 Views



IGP NA MINISANTE BARASURA INKOMERE CHUK

Ku munsi wa 4 w'icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda, Polisi y’u Rwanda yawuhariye gusura no gufasha abakomerekeye mu mpanuka zo mu muhanda.Imibare iragaragaza ko abagana ibitaro bakomeretse baba bazize impanuka zo mu muhanda 70% ziterwa na moto.

Inkuru irambuye na KWIZERA John Patrick/Bienvenue Mbarushimana.

Kuri uyu wa 3 mu bitaro bya kaminuza CHUK hakiriwe inkomere 13 zakomeretse kubera impanuka zo mu muhanda, muri izo nkomere, umunani zabitewe na moto.Ubwo Polisi y'u Rwanda na Minisiteri y'ubuzima bafatanyaga mu gikorwa cyo gusura inkomere z'abarwayi kubera impanuka,Ibitaro bikuru bya Kaminuza CHUK byagaragaje ko 50% by’inkomere zirwariye muri ibi bitaro muri zo ni iz’ababa bazize impanuka zo mu muhanda kandi 70% by'izo mpanuka zo mu muhanda ziva ku bakoresha moto.Bamwe mu basuwe na polisi mu bitaro bikuru bya Kaminuza CHUK baragaragaza ko impanuka bahuye nazo zatewe no kutibahiriza amategeko.

Clip

Theogene

Narindimo njyenda nzamuka moto inturuka inyuma irankubita, inta hakurya y'umuhanda ubwo nyine nsanga akaguru kashwanyaguritse.Cyane bakwiye kwirinda ibintu by'ibiyobyabwenge nk'inzoga n'amatabi.

Abamotari batungwa agatoki mu guteza impanuka nyinshi bavuga ko atari bose ahubwo ko hari abasiga isura mbi umwuga bakora.

Clips Abamotari

Munyaneza Ancet/Umumotari

Umwe utukisha bose icyo twamubwira ni uko akwiye gukurikiza amategeko y'umuhanda kuko nicyo aba yarashyiriweho nicyo aba yarayigiye, kuko biriya bikomeza guharabika akazi kacu kakagira isura mbi, natwe ubwacu dukwiye kujya tubacyaha.

Umuyobozi w'ibitaro bikuru bya Kaminuza Theobald Hategekimana avuga ko mu mwaka ibi bitaro byakira inkomere ziterwa n'impanuka ziri hagati y'ibihumbi 2000 na 2500.Agasaba ubufatanye bw'inzego zitandukanye kurwanya impanuka cyane izo mu muhanda.

Clip Theobare Hategeka/Umuyobozi mukuru w'ibitaro/CHUK

Dusanga accident ziturutse kuri moto, accident ziturutse ku magare, cyangwa se n'abaturage bagenda mu muhanda moto ikabagonga kuko bibaho abo nibo dukunze kubona n'impanuka z'imodoka zibaho ariko kuva aho bafatiye ingamba zo kugenzura imodoka usanga iziterwa n'imodoka zigenda zigabanuka.

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera avuga ko ubukangurambaga mu kurwanya impanuka zo mu muhanda buzakomeza kubufatanye n'inzego zitandukanye.Ni mu gihe impanuka zituruka kuri za moto zo ngo zizagabanyurwa n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.

Clip CP John Bosco Kabera/Umuvugizi wa Polisi

Mwimvishe ibintu bya yego moto, ibintu bya GPS cyangwa se buriya buryo bwo gushakisha moto igihe yakoze amakosa hagafatwa ingamba zikwiye ni ingamba zitandukanye, si ukwigisha gusa, si uguhana gusa ariko n'ubu buryo bw'ikoranabuhanga kugirango ingamba zose zihuriye hamwe zishobore gutanga umusaruro.

Polisi y'u Rwanda yasuye abarwayi b'inkomere zituruka ku mpanuka zo mu muhanda mu bitaro 5 bitandukanye mu gihugu aho polisi yanatanze amafaranga y'u Rwanda miriyoni 3 yo kuvuza abazize impanuka badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize